RFL
Kigali

Coronavirus: Senderi Hit yasubiyemo indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika yanaririmbwe na Chorale de Kigali-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/05/2020 12:11
0


Umuhanzi Senderi Hit yatunguranye asubiramo indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika yitwa ‘Tuzabyina neza birenze ibi’ yanaririmbwe na Chorale de Kigali. Avuga ko yamubereye akabando yicumba muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.



Ni yo ndirimbo ya mbere Senderi Hit asubiyemo/akoze ihimbaza Imana, dore ko azwi mu ndirimbo zizwi nka ‘Secular’. Ni umwe mu bahanzi Nyarwanda biziritse ku muziki mu gihe kirenga imyaka 10. 

Senderi Hit yabwiye INYARWANDA, ko uko ibihe biha ibindi iyi ndirimbo ‘Tuzabyina neza birenze ibi’ imwemeza ko ibyishimo bya hano ku Isi ari iby’akanya gato kuko mu Ijuru hazaba ibirenze iby’amaso y’umuntu atarabona.

Yavuze ko ibi bihe bya guma mu rugo, byatumye arushaho kwiyegereza Imana, iyi ndirimbo ayumva mu gihe cy’amasaha 15 ku munsi umwe nk’intwaro y’uko nyuma ya Coronavirus abantu bazasubira mu buzima busanzwe, bashime Imana.

Yashimangiye ko iyi ndirimbo yamubereye buri kimwe muri iki gihe. Ati “Iyi ndirimbo yambereye umugati; imbere amata, imbera ibiryo, imbere umutuzo impa kutarambirwa iyi minsi iriho yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

Urukundo rw’iyi ndirimbo yasubiyemo rwiganje muri we mu 1987 ubwo yandikwaga mu bitabo by’Abakristu bahawe Isakaramentu ryo kubatizwa no gukomezwa.

Mu gihe amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga, ibihe bya Coronavirus byatumye atekereza ko igihe Abanyarwanda bazasubira mu buzima busanzwe, bazashima Imana.

Ati “Naravuze nti umunsi Leta yacu yavuze ko twemerewe gusubira mu buzima busanzwe nyuma ya Coronavirus, tuzabyina neza birenze ibi. Niho nakuye igitekerezo cyo gusubira iyi ndirimbo kugira ngo ifashe abafana banjye n’abakunzi b’umuziki muri rusange muri ibi bihe.”

Iyi ndirimbo iboneka mu dutabo twa Kiliziya Gatolika twitwa “Singizwa Nyagasani”. Yasubiwemo n’abahanzi benshi na mbere ya Chorale de Kigali. 

Senderi Hit we avuga ko yayisubiyemo agendeye mu buryo Chorale de Kigali yayiririmbyemo iyisohora kuwa 24 Gicurasi 2019 kuri shene yabo ya Youtube.

Iyi ndirimbo yakozwe Senderi Hit yifata amajwi akoresheje telephone akoherereza amajwi Pastor P.  Ati “Ndamushimira cyane kuko yabinkorere ku buntu. Imana imuhe imigisha myinshi. Iyo ndirimbo ishimishe mwese muyikunda.”  

Yashimangiye ko afite n’izindi ndirimbo zihimbaza Imana akunda, ariko ngo iyi ya Chorale de Kigali ayikunda mu buryo bwihariye kuko ifite amagambo ahora amufasha uko bucyeye n’uko bwije.

Iyi ndirimbo yahimbwe hagati 1982-1984 nyuma y’amabonekerwa y’Ikibeho iririmbwa n’abakristu barimo uwayimbye witwa Mbazumutima nk’uko amakuru abivuga. 

Yifashishwa kenshi mu mutambagiro w’Isakaramentu no mu bindi bikorwa bya Kiliziya Gatolika.

Umuhanzi Senderi Hit yasubiyemo indirimbo yo muri Kiliziya Gatolika yanaririmbwe na Chorale de Kigali yamufashije muri ibi bihe bya Coronavirus

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TUZABYINA NEZA BIRENZE IBI' SENDERI HIT YASUBIYEMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND