RFL
Kigali

Mighty Popo yasohoye indirimbo nshya nyuma y’imyaka icyenda anavuga icyamutindije-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2020 14:07
0


Umuhanzi Jacques Murigande [Mighty Popo] ufite ubuhanga bwihariye mu gucuranga ibicurangisho bitandukanye, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Rwagasabo/Baraka’ nyuma y’imyaka icyenda atagaragara mu muziki.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020. Afite iminota 06 n’amasegonda 26’, akaba yaratunganyijwe na Mugisha Frank ndetse na Igor Mabano. 

Amajwi (Audio) yakozwe na Ishimwe Karake Clement muri Kina Music. Yanditswe na Mighty Popo afatanyije na Adam Solomon. Ni indirimbo yumvikana mu Kinyarwanda ndetse no mu Giswahili.

Niyo ndirimbo ya mbere Mighty Popo ashyize hanze kuva mu 2011 ubwo yashyiraga hanze Album yise ‘Gakondo’ yakubiyeho indirimbo zitandukanye zakunzwe mu buryo bukomeye na benshi. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mighty Popo, yavuze ko urupfu rw’umubyeyi we waguye muri Canada agashyingurwa mu Rwanda rwakomye mu nkokora gukomeza gusohora indirimbo nk’uko byari bisanzwe.

Yavuze ko nyina yamufashaga kwandika indirimbo bakayikurikirana kugeza isohotse. Ati “Mama yitabye Imana. Kandi buriya Mama wanjye twakoranaga indirimbo zose.”

Hiyongereyeho inshingano afite zo kureberera Ishuri rya muzika rya Nyundo yaragijwe ndetse no kuba yarumvaga ko atazabona Producer mu Rwanda umukorera indirimbo nk’uko yabishakaga.

Mighty Popo avuga ko mu myaka icyenda ishize adasohora indirimbo, yanditse nyinshi ku buryo buri nyuma y’amezi atatu agiye kujya ashyira hanze indirimbo nshya. 

Yavuze ko mu 2018 ari bwo Ishimwe Clement Karake yamwemeje ko indirimbo ze yazikora nk’uko abishaka kandi koko ngo zikoze nk’uko yabyifuzaga, ibintu amushimira.

Yagize ati “Ndashimira cyane Kina Music! Gutangira gukorera indirimbo hano ni uko naganiriye na Clement sinzi indirimbo twari turimo turumva ndamubwira nti ‘uwampa umuntu ukora indirimbo zimeze gutya’ […] Yampaye icyizere cy’uko twakora indirimbo uko mbyifuza.”

Iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Rwagasabo/Baraka’ yubakiye ku gusaba abantu kugira ubumuntu, gukunda u Rwanda, gufashanya no kurangwa n’urukundo mu migirire yabo ya buri munsi. Mighty Popo avuga ko azasohora indirimbo nshya kugeza mu 2021.

Mu bo yashimiye asohora iyi ndirimbo barimo umugore we n'abana be, uruganda rwa Skol, abanyeshuri bo ku Ishuri rya muzika rya Nyundo, Albert Rudatsimburwa, Kwetu Film Institute; yunamiye kandi Dj Miller witabye Imana kuwa 05 Mata 2020.

Urugendo rwe rw’umuziki yaruhaye umwihariko ku buryo buri nyuma y'umwaka umwe n’itatu yasohoraga Album.

Mu 2011 yasohoye Album yise ‘Gakondo’; mu 2006 yashyize ku isoko iyitwa ‘Muhazi’, mu 2005 yasohoye Album ‘African Guitar Summit II project’.

2004 yasohoye ‘African Guitar Summit I Project’, 2003 yasohoye iyitwa ‘Ngagara’, 2000 asohora iyitwa ‘Dunia Yote’ naho 1997 yasohoye iyitwa ‘Mighty Popo’.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RWAGASABO/BARAKA' YA MIGHTY POPO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND