Michael Sarpong uherutse kwirukanwa na Rayon Sports kubera imyitwarire mibi, binyuze mu biganiro n’ubwumvikane, ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeye kumwishyura amafaranga bamufitiye no kumwishyurira inzu yo kubamo n’ibizamutunga kugeza igihe azavira ku butaka bw’u Rwanda cyangwa abonye indi kipe yerekezamo.
Ku
wa Kane tariki 30 Mata 2020, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagize ibyo bwumvikana
n’uwahoze ari rutahizamu wayo Michael
Sarpong wirukanywe n’iyi kipe tariki ya 23 Mata 2020.
Nk’uko
bigaragara ku rupapuro rwuzuzwa na buri mukinnyi cyangwa umutoza usohotse muri
Rayon Sports amasezerano ye atarangiye, hari ibyo buri ruhande rwemeye
kubahiriza.
Sarpong
yashimiye Rayon Sports kuri buri kimwe bamukoreye kuva yagera mu Rwanda anasaba
imbabazi uwo yaba yarahemukiye wese mu gihe yamaze muri Rayon Sports ndetse
abizeza ko azahora yiyumva mu muryango mugari wa Rayon Sports.
Ibyo Sarpong yemeye:
1.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko
Sarpong yagaruye ibikoresho by’ikipe nk’uko yari yabisabwe.
2.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje kandi ko
Sarpong yemeye ko atazabaza umushahara w’ukwezi kwa Mata 2020 nk’uko n’abandi
bakinanaga babyemeye.
Ibyo Rayon Sports yemeye:
1.
Rayon Sports ntizishyuza Sarpong amadorali
612 y’ itike y’indege yamukuye muri Norvège
2.
Ikipe ntizishyuza Sarpong bimwe mu
bikoresho atagaruye.
3.
Rayon Sports izakomeza kwishyurira Sarpong
inzu n’ibimutunga kugeza asubiye iwabo cyangwa abonye ahandi yerekeza.
Urupapuro Sarpong yujuje nk'umukinnyi usohotse muri Rayon Sports
Michael Sarpong yirukanwe burundu muri Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO