RFL
Kigali

Abantu batangiye gusaba indirimbo Teta Diana azaririmba mu gitaramo azakorera ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/05/2020 11:01
1


Umuhanzikazi Teta Diana yatangiye kwakira urutonde rw’indirimbo zasabwe rw’izo amaze gusohora ndetse n’iz’abandi bahanzi b’abanyabwigwi azaririmba mu gitaramo agiye gukorera ku mbuga nkoranyambaga.



Teta Diana uri kubarizwa muri Suede yabwiye INYARWANDA, ko ari gushyira ku rutonde indirimbo azaririmba mu gitaramo ashingiye ku zasabwe n’abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange mu gikorwa yise “Inyikirizo”. 

Yavuze ko muri iki gikorwa buri wese asabwa kumubwira indirimbo ze ashaka ko azamuririmbira ndetse n’iz’abandi bahanzi bafite indirimbo zanyuze benshi kandi bafite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda.

Teta Diana avuga ko iki gikorwa cyo kwakira indirimbo yakise ‘Inyikirizo’ “Kuko nzaririmba izo bazi na bo bakirize”.

Yavuze ko ataremeza neza igihe azakorera iki gitaramo ariko ko igihe nikigera azabitangaza kandi ko yiteguye gutarama agati gaturike.

Uyu mukobwa wakunzwe mu ndirimbo ‘Velo’, ati “Igitaramo nzagikorera kuri Instagram, Facebook na Youtube. Amatariki nzayatangaza nyuma ubu ndi kwakira Top 5 mu zo abankurikira bakomeje gusaba.” 

Teta Diana yavuze ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gusubiza bimwe mu bibazo abazwa n’abafana kandi ko ari no mu rwego rwo gufasha abari mu ngo muri ibi ibihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ndifuza kwegera abantu muri ibi bihe bitoroshye. Nzasubiza bimwe mu bibazo abantu bambaza, hanyuma bamwe mu bo dukorana na bo bariteguye gusubiza ikibazo cyose cyaza kibereyeho.” 

Muri iki gitaramo azaririmba indirimbo zasabwe n’izo yateguye hanyuma agirane ikiganiro kigufi n’abakurikiranira hafi urugendo rwe rw’umuziki.

Iki gitaramo gishobora kuzamara hafi isaha imwe aririmba indirimbo yasabwe hanyuma abandi nabo bamwikirize. 

Benshi basabye indirimbo zirimbo ‘Birangwa’, ‘Laurette’ ya Kamaliza, ‘Umunezero’ ya Cecile Kayirebwa, ‘Tanga Agatego’, ‘Sinakwanze’, ‘None n’ejo’, ‘Umpe akanya’, ‘Iwanyu’, ‘Sindagira’ n’izindi.

Teta Diana yatangiye kwakira urutonde rw'indirimbo azaririmba mu gitaramo agiye gukorera ku mbuga nkoranyambaga

Teta Diana yavuze ko yiteguye gusubiza ibibazo azabazwa n'abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SINDAGIRA' YA TETA DIANA AHERUTSE GUSOHORA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASABUBU2 years ago
    GUSABA INDIRIMBO





Inyarwanda BACKGROUND