RFL
Kigali

Irakenewe, oya turashonje, bongereho iminsi 14, bafungure kenkayeli imvura yadusenyeye,..Ibitekerezo kuri #GumaMuRugo season 4

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/04/2020 15:35
0


Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020 ni bwo hamenyekana niba ‘Guma mu Rugo’ irangira cyangwa ikomeza bijyanye n’uko Inama y’Abaminisitiri iri bubyemeze. Mbere y'aho ariko abanyarwanda batandukanye bagejeje ku INYARWANDA ibitekerezo binyuranye by’ibyo bifuza.



Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2020 INYARWANDA yabajije abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga zayo nka Instagram na Facebook, niba babona icyiciro cya 4 cya Guma mu rugo gikenewe ndetse n’iminsi bumva yakongerwaho mu kurushaho kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakurikije uko iki cyorezo gihagaze mu Rwanda na cyane ko imyanzuro iri bufatwe yose hari bushingirwe ku makuru yakusanyijwe na Minisiteri y’Ubuzima nk’uko Perezida Kagame aherutse kubitangariza abanyamakuru.

Ni ikibazo cyari giteye gutya: Guma Mu Rugo season 4 urabona ikenewe mu Rwanda mu kurushaho kwirinda Coronavirus? Cyangwa hari izindi ngamba zakoreshwa ariko abantu bagasubira mu buzima busanzwe?. Ikindi cyiciro cya Guma mu rugo kibaye gikenewe mu gihugu cyacu, ni iminsi ingahe ubona yagakwiriye kongerwaho? Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda aherutse kuvuga ko hari ibikorwa bishobora gufungurwa nyuma y'Inama y'Abaminisitiri itegerejwe na benshi, ni nk'ibihe bikwiriye gufungurwa mbere y'ibindi?

Inama y’Abaminisitiri iteranye mu gihe Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuwa Gatatu tariki 29 Mata 2020 habonetse abantu 13 banduye Coronavirus mu Rwanda. Abenshi muri bo ni Abashoferi b'Amakamyo yambukiranya imipaka. Abakize kuri uyu Gatatu ni abantu 3 gusa. Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, abacyanduye ni 225, kugeza ubu abamaze gukira ni 98 naho abakirwaye ni 127. Iyi Minisiteri yasabye abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bagakaraba intoki kenshi gashoboka, bakaguma mu rugo ndetse no kwambara udupfukamunwa igihe igih basohotse hanze y’ingo zabo.

Nyuma y'aho ubwandu bwinshi bushya bw'abanduye Coronavirus mu Rwanda buri kuboneka muri iyi minsi ari ubw'abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, amakuru dukesha Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 30 Mata 2020 avuga ko magingo aya nta kamyo n'imwe iri kwinjira mu Rwanda ngo uyitwaye akomeze mu gihugu imbere. Amakuru avuga ko hari abashoferi bakira izo kamyo bakazikomezanya. Kuri ubu serivisi za gasutamo ziri gutangirwa ku mipaka. Ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.


Raporo ya Minisiteri y'Ubuzima yo kuri uyu wa Gatatu kuri Coronavirus

Hagendewe ku bitangazwa na Minisiteri y'Ubuzima, usanga hakomeje kuboneka ubwandu bushya mu Rwanda, ibi abenshi bakabishingiraho bemeza ko hakenewe ikindi cyiciro cyo kuguma mu rugo, gusa hari abandi basanga hafatwa izindi ngamba abantu bagasubira mu buzima busanzwe kuko inzara ibamereye nabi. Bamwe bagaragaje ko kwirinda biruta kwivuza, bityo basaba ko Guma mu Rugo ikomeza hakongerwaho iminsi 14 (ibyumweru bibiri) ariko Leta ikareka abacuruza kenkayeli bagasubira mu kazi kuko amazu y’abantu benshi yaguye kubera imvura. Banasabye ko abacuruza imyenda basubira mu kazi kuko ababyeyi bari kubyara muri iyi minsi bari guhura n’ikibazo cyo kubona imyenda yo kwambika abana.

Dore bimwe mu bitekerezo abantu batanze kuri iyi ngingo:

Umuraperi Diplomat yaje mu ba mbere bavuze kuri iyi ngingo aho yavuze ko afite amatsiko y'ibitekerezo abantu bari butange. Ndi hano ku bw'ibitekerezo (comments).Uwitwa @hamyhamyar yagize ati "Yes irakenewe 14days (iminsi 14). Gusa bemerere quincalleries (kenkayeli) zikore n'aho bacuruza imyenda y'aba bebe (imyenda y'abana) kuko ababyeyi bari kubyara muri iyi minsi bahura n'ibibazo".

Uwitwa @olivierishimwe144gmail.com4 yagize ati "Njye ndumva kenkayeli zose bazifungura kuko muri iyi minsi imvura irimo kudusenyera cyane tukaba twagura ibikoresho byo gusana ibyangijwe n'iyi mvura kuko kubona cement ni ikibazo muri iyi minsi. Uwitwa @masengatedd we yavuze ko idakenewe, ati "Ntabwo ikenewe kuko ingaruka za guma mu rugo nazo ni nyinshi cyane.bashyireho izindi ngamba nko kwambara udupfukamunwa ibihe byose".

@dadu_saido ati "Erega kuturekura tujya kwandura mbona ntacyo byamara rwose nubwo abantu barambiwe cyanee". @alishaluman yanditse ati "Byaba byiza bashyizeho ingamba zatuma ntawakwandura cyangwa ngo yanduzwe, kwambara agapfukamunwa kuri buri umwe wese witwa umuturage w'u Rwanda, glooves, ingofero ku bakoresha za moto, restaurant kuba bafite isabune n'amazi kimwe n'ibindi bigo naza minisiteri, amahoteri,...."

Uwitwa @clauby_de_jesus_christ yanditse ati "@inyarwanda ku bwanjye ndabona ikenewe. Impamvu ya 1: Dufite amahirwe ko ingamba zafashwe kandi zigakazwa kare. Impamvu ya 2 turashima Imana ko nubwo imibare y'abanduye yiyongera ariko nibura n'iy'abakize iriyongera umunsi ku wundi ku buryo nidukomeza gukaza ingamba tuzabisohokamo twemye. Impamvu ya 3 kwirinda ikwirakwizwa bituma uyu munsi dushima Imana ko nta muntu wacu n'umwe mu Rwanda turumva wazize Covid-19. Atleast bitume turushaho kwirinda no gushima Imana ko umubare w'abapfuye ukiri 0.

Impamvu ya 4 navuga ngo hari abamenyekanye ko bayifite abo bari gukurikiranwa bitabwaho neza uko bikwiye ariko abayifite batazwi ni bo benshi. Kubera iki? Abamenyekanye ni abapimwe ariko ntabwo twese turapimwa wasanga hari abayigendana batabizi. Bityo bikaba byatuma ikwirakwizwa ryayo riba rigari imibare ikiyongera. Icyo nsaba Imana itange ibyo kurya ku bwoko bwayo abantu baticwa n'inzara. Ubundi kuguma mu rugo ntacyo bitwaye kwirinda biruta kwivuza".


Hari abavuga ko bakeneye gusana inzu zasenywe n'imvura ndetse ngo ababyeyi bari kubyara muri iyi minsi bari kubura imyenda y'abana

Uwitwa @iam_ke.mo.ve.la yagize ati "Bayobozi rwose turashoje ibaze gusonza nta nuwaguha ijana mureke kutwica rwose!. Ndahunga we yagize ati: "Ikibazo nta mibereho ihari mu gihe twaba tugumye mu rugo nubwo rwose kutureka tukajya hanze nk'ibisazwe hazandura benshi. Igitekerezo cyanjye buri muntu wese ugomba kujya hanze azajye yambara ibirinda ibiganza gukora aho bibonye, yitwararike no kubyikuramo, udupfukamunwa dukoreshwe, amafaranga n'iyo bayahanahana ariko ntawayakojejeho intoki nta ribi. NB: Habanze habeho ingenzurwa ry'ibyo bikoresho niba byizewe".

Uwitwa @alphaniyibizi yanditse ati “Mu gihugu imbere nta murwayi uhatuye! Barinde abinjira bayivanye hanze! Hanyuma natwe uzajya asohoka yirinda n’agapfukamunwa na gant kuko mu ntara nta n’umwe urandura, baturinde kurenga Kigali kuko n’ubundi ubuzima buri gusiga benshi barenda kwicirwa n’inzara mu nzu kurenza icyorezo. Ingamba zibe nyinshi mu gihugu imbere ariko dukomeze dushake icyadutunga kuko akawunga gasa yellow n’ibishyimbo bihira iminsi 4 ntabwo rwose ku muntu umenyereye kwihigira byagutunga amezi 3. Nonese ba nyiri aya mazu y’ubukode bo batungwaga nayo twabishyuye aho bucyera ntibaduturaho inzugi. Njye ni uko mbibona. Murakoze”.

Uwitwa “abana2020 yagize ati “Nyamuneka bace inkoni izamba bafungure byibuze hafatwe izindi ngamba naho ubundi turapfira mu nzu ni ukuri ibi nibikomeza kugira ngo abantu bave muri échec bari kujyamo bizaba bigoye. Bayobozi ni ukuri mushake izindi ngamba mufata gusa mureke twongere dushakishe naho ubundi turapfira mu nzu @paulkagame uri umubyeyi ni ukuri dufashe”.

Umunezero Fanny yanditse ati “Ubundi nibatwongerereho iminsi pe kuko kuva yarageze mu ba chauffeur ni ukuvuga ko ahubwo ingamba zigomba gukazwa kuko ni ho ari bibi bakwanduza abantu benshi ugasanga n’ibyagezweho bibaye ubusa".


Tuyishime Valantin we ati ”Nta muntu n’umwe, uba kuri instagram utifashije. Ndumva comment zanyu bikambabaza , kuki mutibuka ko hari abafite gatushe hari n’abatazifite uwariye atekereza nk’uwariye ariko ushonje si ko biri. Bavandimwe hari abayobozi twishyiriyeho reka abe ari bo duha rino jyeno. Gusa nkanjye, bareka tugasubira mu mirimo kuko murimo kwiyibagiza ikindi cyorezo nk'inzara nacyo kidafatiwe ingamba byaba bibi kurushaho”.

@kami.didi ati “Jye ndumva kuko bamaze kubona ko hari abo bari kuyisagwamo (aba chauffeur) ndumva bafungura ahubwo tukabwirwa uburyo twakwitwara kugira ngo bikomeze bidufashe, naho ubundi turashima cyaneeeeee uburyo twabifashijwemo ntitwamera nk’andi mahanga

@kigali_stars we ati “We need to learn how to live with this Virus.Lock down is not a permanent solution”. (Hano yavuze abantu bakwiriye kwiga uko babana na Coronavirus kuko kuguma mu rugo atari igisubizo kirambye).

@paulmazhen ati “Ntayo dukeneye mu gihe aho iva hatarafungwa. Tuzaguma mu nzu kugeza ryari niba twanduzwa n'abava hanze? Easter Africa irakora cyangwa ntikora? Tanzanie bari he ku mugabane cyangwa? DRC?, Burundi? Nibadakanira imipaka tuzagwa muri izi nzu. Ese kuki bapinga umuti wa Madagascar ntawabo bakoze? Kera izo za science zitaraza ingabo z'umwami na Rubanda rwe bavurwaga n'iki? Ibi birababaje kbs! Jye siniyumvisha ukuntu umuntu adaha agaciro ibintu atigeze agenzura ngo arebe niba bikora cyangwa bidakora. I choose to die of covid rather than to die of poverty”.

Niyobugingo Sosth anyuze kuri Facebook, we yanditse ati “Hafatwe izindi ngamba zo kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki ariko gahunda ya guma mu rugo ikurweho kuko bitabaye ibyo benshi cyanee bakicwa n’inzara”.

Uwase Sharon yanditse kuri Paji yacu ya Facebook ati “N’igihe tumaze turi mu rugo ntibyabujije abanduye kwiyongera, ubu se bitanze iki usibye igihombo ? N’ubundi icyorezo kirahari ntaho cyagiye, buri wese yitwararike ingamba ubundi dutabaze iyo mu Ijuru ni yo ifite kudutabara nta kindi”.

Ntakirutimana Ibrahim ati “Irakenewe cyane kuko corona iravuza ubuhuha hanze aha kabisa, nibura badukanire ukwezi kumwe”. Joshua Nzaruhuka ati “Icyangobwa dusaba Leta ni ukureka imirimo nko gucuruza ibikoresha bigakorwa ariko utubari two tumume turiho ingufuri pe, murakoze”.

Reka dusoreze kuri Singip Thomas wagize ati “Ndumva hatoranwa akazi gakorwa kuko ntabwo numva ukuntu ibihugu bimwe byatangiye gukora kandi ari nabyo bifite ubukungu buri hejuru twe dufite economic iri hasi two gukora, batoranyemo imirimo yigenzi ubundi igihugu gisubire mu mirimo”. Musoni Sam ati “Ubuse ko bavuga ngo ibyo bimodoka ni byo biyizana babihagaritse byo aho kugira ngo byo bikomeze bikora twe twicwe n’inzara kandi.ari byo bizana indwara (…)”



Guma Mu Rugo Season 4 abayishaka bararuta abatayishaka mu basirimu bakoresha telefone zigezweho babasha kujya kuri Facebook na Instagram


Iki cyemezo Leta yafashe kiratuma ubwandu bushya bwa Covid-19 bugabanuka mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND