RFL
Kigali

Abakinnyi bakina muri Bundesliga babujijwe kuryamana ndetse no gusomana n’abagore babo mbere y’uko imikino isubukurwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/04/2020 16:58
0


Abashinzwe gutegura shampiyona y‘u Budage izwi nka ‘Bundesliga’ bihanangirije abakinnyi bose bayikinamo kongera gutera akabariro ndetse no gusomana n’abagore babo, muri iki gihe iyi shampiyona ikunzwe n’abatari bacye ku Isi yitegura gusubukurwa mu minsi ya vuba, Guverinoma y’iki gihugu nibiha umugisha kuri uyu wa Kane.



Kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Budage iraza kwanzura niba batanze uburenganzira ko shampiyona isubukurwa cyangwa ikomeza gusubikwa bijyanye n’uburyo icyorezo cya COVID-19 gihagaze muri iki gihugu.

Gusa ibi ntibyaciye intege abashinzwe gutegura iri rushanwa, kuko biteguye  gusubukura mu kwezi kwa 5, ikaba ari nayo mpamvu mu ngamba zafashwe harimo no kubuza abakinnyi gutera akabariro ndetse no gusomana n’abagore babo kugira ngo birinde ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe gutegura iyi shampiyona,bagaragaje uburyo biteguye ndetse n’uburyo yakinwa ikarangira nta kibazo biteje.

Bateganyije ko Abakinnyi bashobora kuzaba muri hoteli z’amakipe yabo cyangwa se bakajya bataha mu ngo zabo,  gusa basabwe kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo igihe bagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Stade zose zizajya zakira abantu 300 gusa ku mukino barimo abapolisi 4,abana batoragura imipira 4,abanyamakuru 10,abakora ikibuga 8 n’abashinzwe umutekano 50. Bashobora kujya munsi ya 300 ariko ntibashobora kurenga uyu mubare.

Buri kipe izajya ipimwa mbere yo kwishyushya bwa mbere na kabiri mu cyumweru mbere y’uko shampiyona isozwa. Hazajya habaho  gupimwa rimwe mbere ya buri mukino.

Igihe cy’imyitozo kizagabanwa ndetse inama za nyuma y’igice cya mbere n’urwambariro bigirwe binini ku buryo abakinnyi bazajya bahana intera ihagije ntibegerane.

Abakinnyi bagiriwe inama yo kwitwararika isuku bakajya bava mu rugo bambaye imyenda y’amakipe bifuriye mu mashini ifura kugira ngo birinde akavuyo mu rwambariro no gukoranaho kw’abakinnyi.

Iyi shampiyona yahagaritswe habura imikino 9 ngo isozwe, ikipe ya Bayern Munich ariyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 56 mu mikino 25, ikurikiwe na Borussia Dortmund na 51.



Abakinnyi bakina muri Bundesliga babujijwe gusomana no gutera akabariro mbere y'uko shampiyona isubukurwa


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND