RFL
Kigali

Shampiyona y’u Bufaransa mu byiciro bitandukanye yasojwe itarangiye kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/04/2020 18:28
0


Abashinzwe gutegura shampiyona y’u Bufaransa bicaranye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu bafata umwanzuro wo gusoza Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Ligue 1 n’iy’icya kabiri, Ligue 2 muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije abatuye Isi muri iki gihe.



Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Mata, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Edouard Philippe, atangaje ko nta mikino y’umupira w’amaguru izongera kuba mbere ya Nzeri 2020.

Abashinzwe gutegura iyi shampiyona bazahura mu kwezi gutaha kugira ngo bemeze niba hashobora kubaho kuzamuka mu cyiciro cya mbere kw’amakipe yitwaye neza mu cyiciro cya kabiri, akabisikana n’aya nyuma mu cyiciro cya mbere, mu gihe bazemeza n’agomba guhagararira u Bufaransa mu marushanwa y’u Burayi.

Ligue 1 ihagaritswe habura imikino 10 ngo isozwe, aho PSG yari ku mwanya wa mbere irusha amanota 12 ikipe ya kabiri ndetse hategerejwe kureba niba izahabwa igikombe cya shampiyona.

Olympique Marseille na Rennes nazo zari mu myanya yo kubona itike ya Champions League mu gihe Lille na Reims zabona itike ya Europa League.

Nimes, Amiens na Toulouse ni zo ziri munsi y’umurongo utukura mu gihe Lorient na Lens zari mu myanya ibiri ya mbere muri Ligue 2.

Hagombaga kandi kuzakinwa umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu wari guhuza PSG na Saint-Etienne.

Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1, yabaye iya kabiri isojwe imburagihe nyuma ya Eredevisie y’u Buholandi, na yo yasheshwe mu cyumweru gishize. Mu gihe shampiyona y’u Bubiligi yo yasojwe n’ubwo imikino itaribwarangire.

Kugeza magingo aya, mu Bufaransa habarurwa abasaga ibihumbi 165 banduye Coronavirus mu gihe abasaga ibihumbi 23 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.


PSG niyo kipe ifite amahirwe yo kuzahabwa igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND