RFL
Kigali

Australia: Ras Banamungu yahishuye ko Coronavirus yamubujije kuririmbira muri Amerika

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/04/2020 12:15
0


Ras Banamungu umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda baba muri Australia mu buryo bw’akazi ndetse no mu buryo bwa muzika, yahishuye ko yagombaga kuririmbira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byicwa na Coronavirus. Yatangarije INYARWANDA ubuzima abayemo avuga ko umuziki we utazasubira inyuma, asaba buri wese kwirinda no gukumira Covid-19.



Indirimbo nka My Sunshine kimwe n’ibihembo yahawe bimuha impamvu yo kuvuga ko ari umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye haba mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Australia atuyemo. Mu kiganiro na INYARWANDA yavuze kuri muzika ye ndetse yemeza ko muzika idashobora guhagarara.

Ni umwe mu bahanzi bagombaga kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo Gala Fest, gisanzwe kiba ngaruka mwaka mu buryo bwo gufasha abahanzi bahawe ibihembo bitandukanye kubyishimira ndetse no kwiyereka abakunzi babo. Ras Banamungu kandi yagarutse no ku buzima bw’abahanzi mu gihugu cya Australia avuga ko ari mu bahanzi nibura 10 bakunzwe cyane muri kiriya gihugu.


Mu magambo ye Ras Banamungu yagize ati ”Mu by’ukuri muzika ntishobora guhagarara, ibitaramo byarahagaze, harimo ibyo nagombaga gukorera hano muri Australia ndetse n’igitaramo nagombaga kujyamo muri Los Angeles i Holly Wood, byarahagaze bikorwa mu buryo bwa Digital (Bacuranga umuziki berekana n’imbwirwaruhame ya buri muhanzi adahari), aho twatanze ikiganiro kirambuye kuri muzika yacu bacuranga indirimbo zacu, ariko ntitwari duhari imbona nkubone.

Australia ni igihugu kinini cyane ni nk’umugabane, ariko sinkekako ndihejuru y’abahanzi icumi (10) bakunzwe cyane muri iki gihugu. Umuziki wanjye ni uruvangitirane rw’injyana nka Raggea, Blues na Afrobeat hari n’abandi duhuje n’abo tudahuje ariko icyombona kandi nzi neza ni uko ndi mu bahanzi 10 beza hano muri Australia binyuze mu ndirimbo zanjye zakunzwe nka “My Sunshine” n’izindi zagiye zihabwa n’ibihembo bitandukanye’”.

Ras banamungu yavuze abahanzi bari batunzwe no kuririmba, muri ibi bihe bari guhura n’ibibazo by’umwihariko mu buzima bwabo busanzwe ariko icy’ibanze abasaba kubahiriza amabwiriza yashyizwe ho, bikarangira ubuzima bugakomeza.

Umva hano ikiganiro twagiranye na Ras Banamungu Umunyarwanda uba muri Australia

Iam Messanjah ni Album yamuhesheje igihembo 'Akademia Award and Poza Production

Ras Banamungu ni umuhanzi Nyarwanda uba mu Burengerazuba bwa Australia. Ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umucuranzi w’ibyuma bya muzika bitandukanye. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo Akademia Award For Idi, yahawe kubera indirimbo yise My Sunshine yakunzwe cyane ku rwego rw’isi.

Akademia Awards and Poza Production igihembo yahawe kuri Album ye yise “Iam Messanjah iriho indirimbo yitwa “Lets Make Our Business Forgiveness. Uyu muhanzi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise “I in need Of Thee” yafatanyije n’itsinda ry’ababyinnyi bakunzwe cyane munjyana ya Dancehall muri kiriya gihugu cya Australia.

Ras Banamungu yahamirije Inyarwanda.com ko gahunda yo kuza mu Rwanda gutaramira Abanyarwanda ihari ariko ikibazo akaba ari iyi Covid-19 yahise yica gahunda zose. Uyu muhanzi asanzwe akorana n’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.

Ras Banamungu and The Det-n-ators International bitabiriye igitaramo cya Common Wealth uyu mwaka cyabereye i Brisbane muri Australia

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO I IN NEED OF THEE YA RAS BANAMUNGU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND