Ubuhanga bw’abanyabigwi babiri bafatwa nk’abambere ku Isi muri ruhago y’iki gihe, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, bukomeje gukurura impaka z’urudaca hirya no hino ku Isi, byanatumye abatoza bakomeye bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri ruhago nabo batangaza uwo bafata nk’umuhanga kurusha undi.
Mu
myaka 12 ishize, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, bombi begukanyemo igihembo gitangwa buri
mwaka ku mukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or’ 11. Messi yegukanye ‘Ballon d’Or’
6, mu gihe Cristiano yegukanye ‘Ballon d’Or’ 5.
Nubwo
igihe cyose uyu rutahizamu wa FC Barcelone aba ahanganye n’uyu munya-Portugal,
usanga kenshi abantu batandukanye batemerana k’ugomba kwicara ku ntebe y’u Bwami
akambikwa ikamba nk’umukinnyi wa mbere u Isi.
Mu
munsi ishize umunabigwi ukomoka muri Brazil ufatwa nk’umwami wa ruhago w’ibihe
byose ku Isi, aherutse kugira icyo avuga kur izi mpaka zitajya zishira.
Aganira
n’imwe muri Channel z’itambutsa amakuru ya Siporo iwabo muri Brazil ya’Pihado’,
Pele yongeye gushimangira ko Cristiano ari umukinnyi mwiza kurusha Messi.
Nyuma
y’aho abarimo Wayne Rooney,Kaka,Beckham,Angel di Maria n’abandi bemeje ko
umukinnyi mwiza kurusha abandi bose ku Isi ari Lionel Messi ndetse bakagaragaza
amarangamutima yabo ku rwego rwo hejuru,hakurikiyeho abatoza bakomeye.
Mu
makipe yabo,aba basore babiri batwaye ibikombe bitandukanye gusa Messi ku giti
cye afite Ballon d’Or 6 kuri 5 za Cristiano Ronaldo.
Cristiano
Ronaldo yatwaye UEFA Champions League 5 mu gihe Lionel Messi afite 4.Ronaldo
yatwaye ibikombe bya shampiyona mu Bwongereza,muri Espagne no mu Butaliyani mu
gihe Messi yabitwaye muri Espagne gusa.
Abatoza
bakomeye ku isi ubu n’abatakibirimo binjiye mu mpaka za Cristiano Ronaldo na
Messi birangira abo ku ruhande rwa Messi baganje aba Cristiano.
Uko abatoza batoye:
1.
Zinedine Zidane –Cristiano Ronaldo
2.
Jose Mourinho -Bombi
3.
Pep Guardiola- Lionel Messi
4.
Arsene Wenger- Lionel Messi
5.
Sir Alex Ferguson-Cristiano Ronaldo
6.
Diego Simeone-Lionel Messi
7.
Jurgen Klopp-Lionel Messi
Ibigwi bya Cristiano na Messi kugeza magingo aya
TANGA IGITECYEREZO