RFL
Kigali

Carine yasohoye umuvugo uvuga kuri Coronavirus n’ingamba zafashwe mu kuyihashya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2020 14:43
0


Umusizi ubikora nk’umwuga Maniraguha Carine yasohoye amashusho y’umuvugo yise ‘Coronavirus’, aho avuga birambuye kuri iki cyorezo ndetse n’ingamba zafashwe mu kugihashya.



Uyu muvugo wasohotse kuri uyu wa mbere ufite iminota 02 n’amasegonda 54’ wubakiye ku iyiga n’isobanuro jambo mu nyuguti, aho buri nyuguti igize ijambo Coronavirus yarihaye ubusobanuro bwacyo. 

Carine yabwiye INYARWANDA, ko yanditse uyu muvugo amaze kubona ko icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi kandi hari n’ingamba zo ku kirwanya harimo ku kimenya neza n’uburyo bwo ku kirinda n’uburyo utarembera mu rugo ahubwo wamahamagara kuri 114 ugahabwa ubufasha.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma y’uyu muvugo azasohora undi yise “Ndabizi irakira neza” uzaba ukubiyemo ubutumwa bwo kwereka Imana aho bantu bageze bayisaba gutabara Isi.

Ku rwego rw'Isi abarenga Miliyoni 2.98 bamaze kwandura Coronavirus, ibihumbi 870 barayikize naho ibihumbi 207 yarabishe.

Ni mu gihe mu Rwanda hari abanduye Coronavirus 191, abakize ni 92. Nta n'umwe urahitanwa na Coronavirus mu Rwanda

Carine ni umwanditsi w’ikinamico akaba yaratsindiye ibihembo bitandukanye mu busizi no mu bundi bugeni.

Ni umuhanzi ubikunda kuri ubu unabarizwa mu itsinda ryandika ibitabo by’abana nyuma yo gutsindira igihembo cy’umwanya wa mbere mu busizi n’ubuvanganzo mu irushanwa rya Art-Rwada Ubuhanzi. 

Amaze imyaka 10 mu busizi aho yatangiye afata mu mutwe iby’abandi bakoze.

Maniraguha Carine yasohoye umuvugo yise 'Coronavirus'

KANDA HANO UREBE UMUVUGO 'CORONAVIRUS' WA MANIRAGUHA CARINE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND