RFL
Kigali

‘Rwanda ubaye ubukombe’, umuvugo wa Caleb na Carine wakomotse kuri Mamashenge wabonye ababyeyi be bicwa muri Jenoside-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2020 13:40
0


Uwagaba Caleb na Umurerwa Carine babarizwa mu gihugu cya Pologne, basohoye umuvugo bise “Rwanda ubaye ubukombe’ wakomotse kuri Marianne Mamashenge wabonye ababyeyi be bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka itanu y’amavuko.



Amashusho yafashwe amugaragaza [Mamashenge] yerekana aho se na nyina biciwe, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu cyumweru cyo Kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26.

Uyu muvugo ‘Rwanda ubaye ubukombe’ ufite iminota 5 n’amasegonda 44’ uri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza ndetse n’Igifaransa. 

Wahimbwe n’umwanditsi Uwagaba Joseph Caleb wiga muri Kaminuza ya Univeristy of Economics and Human Sciences mu mujyi wa Warsaw mu cyiciro cya 3 ndetse na Umurerwa Carine wiga muri Kaminuza ya University of Commerce and Services mu cyiciro cya mbere.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Uwagaba Joseph Caleb, yavuze ko yanditse uyu muvugo nyuma y’uko abonye amashusho ya Mamashenge wari mu kigero cy’imyaka itanu y’amavuko, yambaye imyenda ishaje, yerekana imibiri y’abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwagaba avuga ko nyuma y’iminsi yabonye ifoto ya Mamashenge yarakuze afite icyireze cy’ubuzima byatumye yandika ashingiye ku rugendo Abanyarwanda bagenze kuva mu kwigobotora amacakubiri ashingiye ku moko ubu bakaba babanye neza.  

Ati “Mbona u Rwanda rwaravuye ahantu hakomeye niko kumva nakwandika nerekana aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, Carine rero namweretse igitekerezo nawe aracyumva aramfasha.”

Uwagaba Caleb anavuga ko uyu muvugo bawanditse mu gutanga umusanzu wabo mu kubika amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo ashingiye ku ivangura na munyangire, banawandika mu kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka aho rushyize imbere iterambere rya bose.

Uyu muvugo wanditswe mu gihe cy’iminota 20’ utunganyirizwa mu Bufaransa na Producer Gates Mulumba muri studio ya Gates Sound mu buryo bw’amajwi (Audio) ndetse na ‘Video Lyrics’.

Umurerwa Carine wafatanyije na Uwagaba Caleb mu muvugo bise "Rwanda ubaye ubukombe"

Uwagaba Joseph Caleb avuga ko yanditse uyu muvugo nyuma yo kureba amashusho ya Mamashenge yerekana aho ababyeyi be biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mamashenge wabonye ababyeyi be bicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye inkomoko y'umuvugo "Rwanda ubaye ubukombe" /Ifoto: KT Press

KANDA HANO UREBE UMUVUGO "RWANDA UBAYE UBUKOMBE" WA UWAGABA CALEB NA UMURERWA CARINE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND