Mu butumwa Kavutse Olivier yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko bibarutse ubuheta-umwana w'umukobwa wabonye izuba tariki 23 Mata 2020 saa Kumi n'iminota 52 z'umugoroba (Pacific time). Yavukiye mu bitaro bya Lions Gate Hospital mu mujyi wa Vancouver muri Canada, afite ibiro 3.74 Kg (8 Ibs 4 oz) n'uburebure bungana na 52 cm.
Kavutse yavuze ko umwana bibarutse bari bamusengeye cyane. Yavuze ko bamwise 'Jadah Justice Asante Mei-En Kavutse (baby JJ)'. Benshi mu bavugije impundu ku bw'uyu muryango uri mu byishimo byo kwibaruka umwana w'umukobwa, harimo Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan na Miss Kwizera Peace bavuze ko uyu muryango wibarutse umwana mwiza cyane.

Kavutse na Amanda hamwe n'umukobwa bibarukiye muri Canada
Umwana bibarutse bamwise 'Jadah Justice Asante Mei-En Kavutse (baby JJ)'. Tariki 6 Gashyantare 2018 ni bwo Kavutse na Amanda bibarutse imfura yabo y'umuhungu bise 'Jireh Reign Shi-Rong Kavutse'. Yavukiye nawe muri Canada, avuka afite ibiro 2.9 Kg (weighing 6.7 lbs), areshya na 51 cm. Kuwa 9 Nyakanga 2016 ni bwo Kavutse na Amanda bambikanye impeta y'urudashira nyuma y'imyaka 5 bari bamaze bakundana, basezeranira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu.
Imfura ya Kavutse na Amanda yitegereza mushiki we
Nk'uko Kavutse Olivier yabitangarije abamukurikira kuri Instagram, buri zina yise ubuheta bwe na Amanda Fung yavuze ubusobanuro bwaryo. Ni amazina ahanini afite aho ahuriye n'imigisha Imana yabahaye aho bashimira Imana ndetse bakanahamya ko ari Imana itabera idatererana abayiringiye.
Izina Jadah (Soma JAY-da) ni Amanda warihisemo arikuye muri Bibiliya ku izina ‘Jada’ risobanura ‘Irabizi’ cyangwa ‘Uzi’. ‘Risobanura kandi ibuye ry’agaciro rifite agaciro karenze Zahabu mu mico y’Abashinwa ndetse rikagaragaza imico y’umuntu mwiza aho twavugamo; ineza, ubutabera, gutunga, ukuri, kwizerwa, umuziki, ubudahemuka, ijuru, isi, imyitwarire, n'ubwenge.
Justice ni izina ryatanzwe na Olivier rikaba risobanura uburyo uyu mwana yaje nk'umwe mu migisha y’ineza nyinshi z’Imana ku muryango wabo, ariko cyane cyane kuri Olivier. Nyuma y’ubuzima bugoye yanyuzemo mu bwana bwe, Kavutse avuga ko mu myaka 10 ishize Imana yamuhaye imigisha myinshi cyane. Ati “Mu by’ukuri, Imana yacu ni Imana yemeza abayireba kandi bagakomera ku masezerano yayo! Ni Imana y'Ubutabera!".
Asante ni izina ryatanzwe na Olivier Kavutse, akaba ari izina riri mu Giswahili risobanura ‘Urakoze’. Uretse kuba ari Izina Nyafurika ryerekana imizi n’umwuka wa se w’uyu mwana. Barimwise nk’ubundi buryo bwo gushimira Imana ku bw’urukundo rwayo, ubuntu bwayo, n'indi migisha yose batari bakwiriye ariko irenze urugero yakomeje guha uyu muryango.
Izina Mei-En ryatanzwe na Amanda Fung ndetse n’ababyeyi be akaba ari izina ry’Irishinwa rya JJ aho 'Mei' bisobanura ‘Ubwiza’ naho 'En' bigasobanura Umugisha, Ubutoni, Ubuntu, Ineza. Izina Kavutse ryo ni iy’Umuryango, rikaba rikomoka kuri Olivier Kavutse se w’uyu mwana, rikaba risobanura ‘Umwana muto yavutse’.
Benshi bishimiye iyi nkuru nziza mu muryango wa Kavutse na Amanda
Kavutse Olivier hamwe n'imfura ye
Amanda Fung ubwo yari akuriwe yitegura kubyara ubuheta