RFL
Kigali

Angola: Akavuyo no kwica gahunda ya 'Guma mu Rugo' mu gushyingura Francisco wari ufite abana 281 n’abagore 47

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/04/2020 14:19
0


Mu gihugu cya Angola haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugabo witwa Francisco Tchikuteny Sabalo, watabarutse afite abana 281 n’abagore 47, bigateza imvururu n’akavuyo mu kumushyingura birengagije gahunda ya guma mu rugo hirindwa ikwirakwirarya COVID-19.



Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye birimo withnigeria, avuga ko ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bari kunamira nyakwigendera Francisco Tchikuteny Sabalo bafataga nk’icyamamare kurenza abandi muri Angola batesheje agaciro amabwiriza ya Angola abuza abaturage guteranira hamwe mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa rya coronavirus.

PHOTOS: Man who had 281 children from 47 wives dies at 73

Ibi Abaturage babiteye utwatsi baherekeza uyu mugabo wari icyamamare muri Angola nk’umuntu ufite izina rikomeye mu gihugu utazanazima mu mteka ya Angola kugira ngo yunamirwe bwa nyuma. Francisco Tchikuteny Sabalo, umugabo wabyaye abana 281 baturutse ku bagore 47, amakuru yavuze ko yashyinguwe ku kirwa cya Mungongo muri Angola ku ya 19 Mata 2020.

Nk’uko raporo ikomeza ivuga, yitabye Imana afite imyaka 73 nyuma yo kurwara kanseri ya prostate mu gihe kirenga umwaka. Yabanje kujyanwa mu murwa mukuru w’igihugu i Luanda ndetse n’ahandi kwivurizayo birananirana, ariko asubizwa mu rugo igihe ubuzima bwe bwari bumeze nabi aho yasabaga ko yapfira mu muryango we mugari w’abana na ba Nyina.

PHOTOS: Man who had 281 children from 47 wives dies at 73

Franciscoari kumwe n'abana be

Francisco Tchikuteny Sabalo, witanze kandi akubahwa cyane mu gace atuyemo ka Pai Grande yavuzwe nk umuntu wunganira uburezi. Aganira na VOA mu 2015, Sabalo, yavuze ko ari icyifuzo cye ko bamwe mu bana be bakora umwuga w'ubumenyi n'ikoranabuhanga nk’uko nawe yabyize mu mashuri ya kaminuza. Gusa bivugwa ko batatu mu bakobwa be kuri ubu biga siyanse y’ubuvuzi naho abahungu babiri bakaba biga siyanse ya mudasobwa, bose ku rwego rwisumbuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND