RFL
Kigali

Ibintu 5 Bill Gates asaba abatuye Isi byabafasha gutsinda Coronavirus mu kuramira ubuzima n’ubukungu biri kuzahara

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:25/04/2020 0:50
0


Nyuma yo gushinjwa kuba inyuma y’umugambi mubisha binyuze mu nyandiko ibihumbi bitabarika bimutuka, Bill Gates yakomeje kwereka abatuye Isi ko abitayeho cyane nubwo benshi bibaza niba izi mpuhwe zitaba ari nk'iza bihehe. Menya ibyo Bill Gates asaba Isi niba bashaka kwivana ku ngoyi ya Covid-19.



UmunyaRwanda yaragize ati ”Akiziritse ku muhoro gasiga kwawuciye’’. Ubu inkuru nyinshi ziri kwandikwa ku Isi ziri kugaruka kuri Bill Gates umushoramali akaba n’umwe mu bafite ibigo bikomeye by’ubugiraneza ku Isi. Inkuru zigera kuri Miliyoni 1.2 zanyuze kuri za Televiziyo ndetse n’inyandiko zigera ku bihumbi 16 (16,000) zanditswe mu binyamakuru binyuranye, bigaruka ku makuru ataremezwa n'ubushakashatsi y'uko uyu mugabo yaba ari mu baterankunga bari inyuma y’umushinga wa Covid-19.

Abashinja Bill Gates uyu mugambi mubisha bashingira ku magambo yagiye avuga mu bihe bitandukanye ko Isi yakagombye kwitegura indwara z’ibyorezo. Magingo aya, uyu mugabo yongeye kuzamura ijwi rye avuga ibintu bitanu Isi igomba kwitako kugira ngo ibashe kwigobotora Coronavirus bakabasha kuzahura ubukungu ndetse n’ubuzima.

Bill Gates nubwo akomeje gushinjwa ibi urebye ku rundi ruhande ntako atari kugira ngo atabare abatuye Isi binyuze mu kigo cye cy’ubugiraneza “Gates and Melinda Foundation” ku bw'ibikorwa kiri gukora higanjemo gutanga amafaranga ndetse n’inama byifashishwa mu guhangana na Covid-19.

Bill Gates nk'uko yabinyujije ku rubuga ruvuga ku bukungu yavuze ko abatuye Isi bagomba kwitwararika ku ngamba izo ari zo zafatwa n’ababishinzwe hagamijwe gucyaha icyago cya Coronavirus. Uyu mushoramali yatanze ubutumwa bukubiye mu ngingo 5 abantu bagomba kwitondera.

Ibintu 5 Bill Gates asaba abatuye Isi byabafasha gutsinda Coronavirus

1.      Ubuvuzi "Treatment"

Kuri iyi ngingo Bill Gates yavuze ko ikintu abantu basabwa ari ukubahiriza ubuvuzi buhari ati “Inkingo nyinshi tuzazikoresha zange gukora ariko kubera twifitemo icyizere, kuva kw'izima ni ikosa tuzakomeza kugerageze kugeza tugeze ku rukora neza”. Avuga ko nibura bashobora kugera ku muti uvura ku kigero kingana na 95%.

 Bill Gates avuga ko ubu abari kujya kwa muganga bari kwitabwaho hakoreshejwe imiti inyuranye yo kubaramira ndetse ko n’inzobere zitaryamye ziri gukora ibishoboka ngo haboneke umuti uhamye.  

2.      Urukingo "Vaccines"

Urukingo rwa Coronavirus mu mateka ni rwo rukingo rugiye gukorwa mu gihe gito gishoboka. “Inzira yo gusubira mu buzima busanzwe ku batuye iyi Isi nta yindi usibye gukora urukingo rw’iki cyago” Bill Gates.

Ku ruhande rwa Bill Gates asanga amahanga ndetse n’abatunzi bo ku Isi niba bashaka kugarura ubukungu ndetse n’ubwigenge mu batuye Isi inzira ari imwe akaba ari ugushaka urukingo ruhamye.  Avugako nibura uru rukingo rushobora kuboneka hagati y’amezi 9 na 18 cyangwa imyaka 2.

3.      Gupimwa ”Testing”

Bill Gates avuga ko ku bijyane no gupima abantu, igihugu cya  Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo gisabwa kwihuta cyane kugira ngo nibura buri muturange abashe kwipimisha iki cyorezo.

Gates ati ”Isi igomba gukora vuba byihutirwa igashaka ukuntu abantu bajya bipima bidasabye ko bajya kwa mugaga ku buryo bashobora kuzajya babikorera mu ngo zabo kuko ibi ni byo bizatuma ubwandu bugabanuka mu gihe hataraboneka urukingo”.

4.      Kwita ku ihura ry'abantu rya hato na hoto ”Contact tracing”

Kuri iyi nyingo, Bill Gates aburira abantu basanzwemo Covid-19 ko bajya bihutira kuvuga ahantu hose banyuze ndetse n’abantu bahuye bose kugira ngo bapimwe ndetse aba bantu bagahita bashyizwa mu kato, abandi bagapimwa. Avuga ko ibi bizafasha Isi mu kwirinda guhererekanya iki cyago.

Bill Gates avuga ko ibihugu byose byagakwiye kwigira ku Budage bikajya bibaza abantu banduye ibibazo byinshi cyane cyane byerekeye abantu bahuye nabo ndetse bakagira n’ububiko by'ikoranabuhanga bashyirwamo (Datebase).

5.      Gufungura abantu bagasubira mu buzima busanzwe ”Opening up"

Bill Gates ku bwe abona ibihugu bikize bigiye kwinjira mu gice cya kabiri cya Covid-19 mu mezi abiri ari imbere. Uyu mukire avuga ko Isi izaba iri mu buzima busanzwe ariko bitameze nk'uko byari bisanzwe kuko abaturage bazaba bakibaho batemerewe kwegerana kuko bazajya baba bagisiga intere hagati yabo.

Bill Gates umuherwe wa kabiri ku Isi avuga ko mu bijyanye no gusubiza abatuye Isi mu buzima busanzwe ibihugu byinshi bigomba kwitonda mu gufata uyu mwanzuro ndetse n'abaturage bagasabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n'inzego z'ubuzima.

Src: CNBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND