Mu kiganiro na INYARWANDA, TMC yavuze ko yahitiye mu muryango we utuye mu Mujyi wa Missouri mbere y’uko ajya kuba muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Austin.
Uyu muhanzi avuga ko nta mabwiriza adasanzwe yashyizweho muri Missouri agamije guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko ngo bamwe mu baturage bubahiriza gahunda ya ‘Guma mu rugo’.
Yavuze ko anyuzamo akajya mu Mujyi guhaha biri no mu rwego rwo kumenyera agace atuyemo. Avuga ko ubuzima bumeze neza n’ubwo atarubaka ubushuti na benshi ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus cyugarije Isi.
Ati “Imibereho yanjye imeza neza. Ibyo ndimo biri kugenda neza. Kubera ibi bihe bya Covid-19 ntabwo umuntu abonana n’abantu cyane. Nta nshuti navuga nyinshi, kuko ibintu byose n'ibyo umuntu ari gukora bisaba gukorera Online."
Yavuze ko amaze kumenyerera ikirere cy’agace ari kubarizwamo ubu kandi ko yabanje kugorwa na bimwe mu biryo byo muri Amerika.
Uyu muhanzi yavuze ko afite ibyo ahugiyeho muri iki gihe ahanini binatuma nta mirimo myinshi yo mu rugo akora, gusa hari ibyo yamenye guteka azatekera inshuti ze nagaruka i Kigali.
TMC avuga ko icyorezo cya Covid-19 gicogoye azashyira ku isoko indirimbo yise ‘Niho iwacu’ yavuzemo ibyiza by’u Rwanda avukamo. Anavuga ko yiteguye gukorera igitaramo kuri Instagram igihe cyose abafana be babisamuba.
TMC yavuze ko amaze kumenyera ikirere cy'Umujyi ari kubarizwamo
TMC yavuze ko Covid-19 nicogora azasohora indirimbo 'Ni ho iwacu'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTEGA AMATWI" YA TMC