Imibereho ya TMC umaze amezi abiri muri Amerika

Imyidagaduro - 24/04/2020 4:08 PM
Share:

Umwanditsi:

Imibereho ya TMC umaze amezi abiri muri Amerika

Umuhanzi Mujyanama Claude [TMC] yatangaje ko ari mu murongo wo kubaka ubushuti n’abo yasanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko mu minsi ya mbere atorohewe n’amafunguro yaho.

TMC yavuye mu Rwanda, kuwa 25 Gashyantare 2020 bivuze ko amezi abiri yuzuye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagiye asize urujijo ku hazaza h’itsinda rya Dream Boys nubwo yavuze azagaruka akomezanya na mugenzi we Platini. 

Mu kiganiro na INYARWANDA, TMC yavuze ko yahitiye mu muryango we utuye mu Mujyi wa Missouri mbere y’uko ajya kuba muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Austin.

Uyu muhanzi avuga ko nta mabwiriza adasanzwe yashyizweho muri Missouri agamije guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko ngo bamwe mu baturage bubahiriza gahunda ya ‘Guma mu rugo’.  

Yavuze ko anyuzamo akajya mu Mujyi guhaha biri no mu rwego rwo kumenyera agace atuyemo. Avuga ko ubuzima bumeze neza n’ubwo atarubaka ubushuti na benshi ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus cyugarije Isi.

Ati “Imibereho yanjye imeza neza. Ibyo ndimo biri kugenda neza. Kubera ibi bihe bya Covid-19 ntabwo umuntu abonana n’abantu cyane. Nta nshuti navuga nyinshi, kuko ibintu byose n'ibyo umuntu ari gukora bisaba gukorera Online."

Yavuze ko amaze kumenyerera ikirere cy’agace ari kubarizwamo ubu kandi ko yabanje kugorwa na bimwe mu biryo byo muri Amerika. 

Uyu muhanzi yavuze ko afite ibyo ahugiyeho muri iki gihe ahanini binatuma nta mirimo myinshi yo mu rugo akora, gusa hari ibyo yamenye guteka azatekera inshuti ze nagaruka i Kigali.

TMC avuga ko icyorezo cya Covid-19 gicogoye azashyira ku isoko indirimbo yise ‘Niho iwacu’ yavuzemo ibyiza by’u Rwanda avukamo. Anavuga ko yiteguye gukorera igitaramo kuri Instagram igihe cyose abafana be babisamuba.

TMC yavuze ko amaze kumenyera ikirere cy'Umujyi ari kubarizwamo

TMC yavuze ko Covid-19 nicogora azasohora indirimbo 'Ni ho iwacu'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTEGA AMATWI" YA TMC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...