RFL
Kigali

Ntiyavukanye amaguru n’amaboko ariko yaje kuvamo umuntu ukomeye! Amateka ya Nick Vujicic

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:24/04/2020 2:27
0


Kuba wavuka udafite ingingo zuzuye ntibivuze ko wakigunga ugaheranwa n’agahinda ko ntacyo wabasha gukora. Hari abavutse batabifite babaye ingirakamaro hano ku Isi. Muri iyi nkuru tugiye kubabwira ku muvugabutumwa Nicholas James Vujicic wamamaye nka Nick Vujicic wavutse udafite amaguru ndetse n’amaboko.



Ese mu busanzwe Nick Vujicic ni muntu ki?

Nick Vujicic bakunze kwita 'Limbless Evangelist' ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane ku Isi. Yabyawe na Boris Vujicic ku wa 04 Ukuboza 1982 mu mujyi wa Melbourne muri Australia. Yavukanye indwara yitwa Tetra- amelia syndrome ituma umuntu avuka nta maguru n’amaboko afite. Nubwo nta maguru agira Nick Vujicic agira uturenge duto cyane aho buri kamwe gafite utuno tubiri.

Kubera ikibazo yari yaravukanye, yize bigoranye kuko itegeko ryo muri leta avukamo ya Victoria ritemereraga abafite ubumuga kwiga. Iri tegeko ryaje guhinduka Nick Vujicic aba umwe mu bafite ubumuga bitabiriye bwa mbere kwiga amashuri yisumbuye ariko kubera ihohoterwa yakorerwaga n'abo biganaga byatumaga yigunga akagira n’agahinda gakabije.

Kubera ibi byose yageragezaga kwiyahura ariko ku bwo urukundo yerekwaga n’ababyeyi be akabyihorera. Mu mashuri yisumbuye yagiye atorerwa imyanya myinshi y’ubuyobozi itandukanye.

Yize muri kaminuza yitwa Griffith aho yakuye impamyabumenyi yo mu bucuruzi aho yari afite imyaka 21. Nyuma yo kurangiza amashuri, mu 2005 yaje gushinga umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu witwa Life Without Limbsugamije mu gufasha abafite ubumuga ku Isi yose.

Ese Nick Vujicic yinjiye mu ivugabutumwa gute?

Nick Vujicic yakundaga gusenga asaba Imana ngo izamuhe amaguru n’amaboko ariko ntasubizwe kuko isaha y’Imana yabaga itaragera. Ibi byaje gutuma yivumbura aravuga ngo Imana nitamusubiza ntazongera kuyiramya bibaho mu buzima bwe bwose ashigaje kubaho. Yakiriye agakiza ubwo nyina yamwerekaga inkuru mu kinyamakuru yavugaga ku muntu nawe ufite ubumuga nk’ubwe.

Nick yahise yumva ko atari we muntu wenyine ufite ubumuga bumeze gutyo gusa, ahubwo ahita yiyemeza gukora ubukangurambaga bufasha abafite ubumuga kwitinyuka bakumva ko nabo bashoboye ari abantu nk’abandi akoresheje ijambo ry’Imana dore ko yari asanzwe afite itsinda ry’abanyamasengesho yabagamo.

Nick yagiye yerekana ko umuntu ufite ubumuga yabaho ubuzima bwose kandi bwiza atanasabiriza akora byose nk’abantu bazima adafite amaguru n’amaboko. Ingero ni uko yandikisha utuno duto tubiri, kandi akaba azi gukoresha mudasobwa akandika amagambo 45 mu munota umwe akoresheja agatsitsino n’utuno tubiri afite, akina Tennis azi no koga.

Nick Vujicic ni umukunzi akaba n'umukinnyi wa Tennis

Ese Nick Vujicic mu rukundo ni muntu ki?

Nick Vujicic arubatse afite umugore umwe witwa Kanae Miyahara barushinze mu mwaka wa 2012 bakaba bamaze kubyarana abana bane ari bo Dejan Levi Vujicic, Kiyoshi James Vujicic, Olivia Mei Vujicic na Ellie Laurel Vujicic. Muri aba bana be harimo impanga z'abakobwa babiri bavutse mu 2017.

Src:www.imdb.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND