Emmanuel Adebayor yakuyeho urujjo n’ibyari bimaze iminsi bivugwa, ahakana ku mugaragaro ko atariwe wazanye icyorezo cya Coronavirus muri Togo, anakurira inzira ku murima abatekerezaga ko hari inkunga azagenera abagizweho ingaruka n’iki cyorezo muri Togo, avuga ko akora icyo ashaka mu buryo ashaka nta gahato.
Muri
ibi bihe bya Coronavirus, abakinnyi ndetse n’ibindi bamamare bakomeje gukora
igikorwa cy’urukundo aho bari gutanga inkunga ku baturage bagizweo ingaruka n’iki
cyorezo mu bihugu bavukamo cyangwa bakinamo.
Benshi
mu banya-Togo bari bategereje icyo Adebayor wamamaye mu mupira w’amaguru agiye
gukora mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’iki cyorezo, gusa ariko we
siko abibona kuko yahakane ko nta n’igiceri kimwe azaha abanya-Togo muri ibi
bihe.
Ku
mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi yahamije ko nta bufasha
azatanga ku gihugu cye.
Yagize
ati”Abo bose bavuga ngo nta bufasha ndi gutanga, ni bampe amahoro. Nkora icyo
nshaka no mu buryo nshaka”.
“Ushobora
kungereranya na Didier Drogba cyangwa Samuel Eto’o, gusa ariko si ndibo, njye
ndi Emmanuel Sheyi Adebayor kandi igihe cyose nkora icyo nshaka”.
Adebayor
kandi yanasubije abakomeje kuvuga ko ariwe wazanye icyorezo cya Coronavirus
muri Togo, ubwo yari avuye muri Paraguay.
Yagize
ati”Benshi batekereza ko ari njye waizanye, ntabwo ari byo, ni ukumparabika”.
Adebayor yavuze ko nta nkunga azagenera igiugu cye muri ibi bihe ba Coronavirus
TANGA IGITECYEREZO