RFL
Kigali

The Ben ugiye gukorera igitaramo kuri Instagram yahishuye imirimo ahugiyemo muri ibi bihe bya 'Guma mu Rugo'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2020 18:30
0


Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yavuze ko mu minsi iri imbere azakorera igitaramo kuri Instagram ku bw’ubusabe bw'abakunzi be n'abakunzi b’umuziki muri rusange.



Mu kiganiro na INYARWANDA, The Ben yavuze ko ukwezi gushize asabwa n’abantu batandukanye kubataramira kuri Instagram akabamara irungu muri iki gihe bari mu rugo. Ati “Ndabisabwa cyane. Ndatekereza bizaba, bizaba kuko abantu barabishaka cyane. Hashize hafi ukwezi kose babinsaba".

Yavuze ko muri iki gihe Abaturarwanda basabwa kuguma mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus, yagize amahirwe abona uko afata amajwi y’indirimbo enye. 

Yavuze ko atari indirimbo zahita zisohoka kuko hakenewe ikiganza cya Producer Lick Lick wamukoreye nyinshi mu ndirimbo yasohoye. Anavuga ko muri izi ndirimbo harimo imwe yakoranye n’undi muhanzi.

The Ben avuga ko umuhanzi akora ibikorwa byinshi igihe kikagera umutima ukamuhata kubisangiza abandi. Na we ngo igihe nikigera izi ndirimbo yatunganyije muri iki gihe azazimurikira abafana be.

Ati “Muri iki gihe cya Covid-19 ndimo gukora indirimbo. Nagize amahirwe yo kuba nazikorera iwanjye. Rero, ndakora ‘record’, ndabasha gukora utuntu ducye ducye ku buryo […] Hari igihe kigera ukumva kirakwiye, umutima ukakubwira gusangiza n’abandi icyo gihe rero nikigera uzabona nabishyize hanze".

Uyu muhanzi yavuze ko Album ya mbere yatangiye kujya ku rubuga rwa Spotify aho umuntu ashobora kubonaho indirimbo ‘Ndaje’ yakoranye Fabien, "Can’t Get Enough" yakoranye na Otile Brown n’izindi.   

Yavuze ko muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, umuhanzi asabwa gukangurira abafana be n’abandi gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ngo umuhanzi kandi asabwa gutanga ihumure kuko hari benshi bahangayitse bibaza iherezo ry’iki cyorezo. Yavuze ko atewe ishema na Leta uburyo iri kwita ku baturarwanda muri iki gihe.

Ati “Imana ishimwe turi mu gihugu cyiza kitaye ku bantu cyo mu buryo bwose bushoboka. Twebwe rero icyo dusabwa ni ukwibutsa abantu kugendera ku mabwiriza bahabwa".

The Ben yavuze ko muri iki gihe ari mu rugo afasha ab’iwabo guteka ndetse ngo ni we ubayobora mu bijyanye no gukora imyitozo ngororamubiri (siporo).

The Ben yavuze ko yiteguye gukorera igitaramo kuri Instagram abafana be n'abandi

The Ben avuga ko indirimbo 'Ibyiringiro' yakoranye na Fabien iri mu zamaze kugera kuri Sportify

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IBYIRINGIRO" THE BEN YAKORANYE NA FABIEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND