Amafoto yafatiwe mu murwa mukuru wa Stockholm ejo ku wa Gatatu
yerekana ibintu bitangaje muri iki gihugu aho wagira ngo nta cyabaye kandi abantu bagenda bapfa ku bwinshi kubera iki cyorezo.
Suwede ni cyo gihugu
cyonyine mu Burayi kitashyizeho ingamba zo kuguma mu rugo gusa abaganga n’abandi
bayobozi b’ibihugu bitandukanye ntibahwema kuvuga ko iki gihugu kizajya mu kaga
gakomeye kuko kugeza ubu abantu bamaze gupfa muri iki gihugu bangana na 1,937
Nubwo bisa n’aho ntacyo bibabwiye, ku munsi w'ejo muri iki
gihugu hagaragaye abantu 172 bapfuye n’abandi bashya 682 banduye iyi virus