RFL
Kigali

Rutanga yemeza ko ibiri kuba muri Rayon Sports bizagira ingaruka ku musaruro wari witezwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/04/2020 14:49
0


Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga, yongeye gusubiza ibaruwa Umuyobozi wa Rayon Sports aheruka kumwandikira asubiza indi baruwa ye. Rutanga yagaragarije ubuyobozi impungenge afite z’ibiri kuba muri iyi minsi ko bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro wari witezwe ku bakinnyi mu mikino isigaye.



Ni ibaruwa ndende Rutanga yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, ikubiyemo Gushimira, Kunenga no Kumenyesha ubuyobozi ko nk’abakinnyi baganirijwe bashobora kugira bimwe bakwigomwa kugira ngo bakomeze gusigasira ubusugire bw’iyi kipe y‘ubukombe.

Rutanga yashimiye ubuyobozi bw’iyi kipe kuba bwarasubije  ibaruwa ya mbere banditse, by’umwihariko ku kuba hari ibyifuzo byabo basubije, yongera no gushimira Rayon Sports n’abafana muri rusange ku bufasha babageneye muri ibi bihe bya COVID19.

Kapiteni wa Rayon Sports avuga ko ibiri kuba muri iyi minsi birimo guhagarika imishahara, ndetse no kutaganira ku myanzuro imwe n’imwe bishobora kuzagira ingaruka ku musaruro utegerejwe ku bakinnyi mu minsi iri imbere.

Rutanga yemeza ko ubuyobozi bubegereye bakaganira bashobora no kwigomwa umushahara w’ukwezi kwa kane 2020. Iyi baruwa Rutanga ayanditse nyuma yuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwisubiyeho bukemera kwishyura abakinnyi umushahara w'ukwezi kwa Werurwe kuko bagukozemo. 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND