RFL
Kigali

Umuhungu wa Zidane yakuriye inzira ku murima abanya-Algeria ababwira ko atazabakinira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/04/2020 20:47
0


Luca Zidane, umuhungu wa Zinedine Zidane ufite inkomoko muri Algeria, akaba yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yakuriye inzira ku murima abanya-Algeria bifuzaga ko yakinira ikipe yabo y’igihugu, aho yababwiye ko nta gahunda afite yo gukinira Algeria.



Mu butumwa Luca Zidane w’imyaka 21 y’amavuko yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, benshi bari babwumvise bitandukanye n'uko we yashakaga kuvuga, maze yongera kubisubiramo mu buryo bweruye avuga ko abanya-Algeria basubiza amerwe mu isaho kuko nta gahunda afite yo gukinira ikipe y’igihugu a Algeria.

Mu minsi ishize, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Algeria,  Djamel Belmadi, yegereye uyu mukinnyi nyuma yo kubona ko ikipe y’igihugu ya Algeria ifite ikibazo cy’umuzamu dore ko Raïs M’Bolhi ukinira Al-Ettifaq, na Azzeddine Doukha ukinira Al-Raed  bari kugana mu zabukuru kuko  buri umwe afite imyaka 33.

Ku myaka 21, Luca Zidane wakuriye mu ikipe y’abato ya Real Madrid, yemerewe kuba yakinira  ibihugu bitatu birimo Algeria, u Bufaransa na Esipanye ariko yamaze guhakanira igihugu cya Algeria, amahirwe menshi akaba ashobora gukirira igihugu se yakiniye.

Luca Zidane ubu akinira ikipe ya Racing Santander nk’intizanyo ya Real Madrid, akaba amaze kuyikinira imikino 29 harimo itandatu (6) yasoje atinjijwe igitego, uyu musore yakiniye imakipe y’abato y’u Bufaransa uhereye ku y’abatarengeje imyaka 16 (U-16 kugeza ku y’abatarengeje 20) kugeza ubu nta mukino n’umwe arakinira ikipe nkuru y’Abafaransa.

Luca Zidane yavukiye i Marseilles kuya 13 Gicurasi 1998 ni umwana wa kabiri mu bahungu bane (Enzo, Theo, na Elyaz) Zidane yabyaranye na Verónica Fernández, uyu musore yari ku rutonde rw’abakinnyi ba Real Madrid batwaye Champions League ya 2017/2018 ndetse yanafashije ikipe y’igihugu y’u Bufaransa y’abatarengeje imyaka 17 gutwara igikombe cy’Uburayi cya 2015 batsinze u Budage ku mukino wa nyuma ibitego 4-1.


Luca Zidane yahakanye ko atazakinira ikipe y'igihugu ya Algeria








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND