RFL
Kigali

Donald Trump arishyuza Koreya y'Epfo amafaranga y'ikiguzi ku ngabo yabahaye zibafasha gukanga Koreya ya Ruguru

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/04/2020 17:53
0


Koreya y'Epfo ihora iryamiye amajanja kubera mucyeba wayo Koreya ya Ruguru. Iyi mpamvu ni yo yatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibatiza ingabo zibafasha kwirindira umutekano. Magingo aya Perezida Trump yariye karungu avuga ko bagomba kumwishyura ku bwo kubacungira umutekano.



Koreya y'Epfo ni igihugu cyateye imbere mu bukungu ahanini bushingiye ku ikoranabuhanga rihambaye. Ku bw'umutekano mucye ahanini uturuka mu kubana nabi na Koreya ya Ruguru, byabateye amacyenga bahitamo kwitabaza mushuti wabo ari we Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibatiza ingabo zo kwereka igitinyiro mucyeba wabo Koreya ya Ruguru.

Iki gihugu cyagiranye amasezerano na Amerika yasinywe mu 1991 akaba yararangiye mu mpera z’umwaka wa 2019. Ubwo umunyamakuru yabazaga Perezida Trump iby'aya mazeserano, yamusubije ko ibijyanye n'ivugururwa ryayo adashaka guhita abitangariza itangazamakuru. 

Yavuze ko yabasuye mu minsi yashize ndetse ko azanasubirayo kubavugisha, ati “Turacyari gupanga na bwana Moon Jae-in uburyo baduha n’amafaranga”.

Ubusanzwe Koreya y'Epfo ifite abasirikare b'abanyamerika bagera kuri 28,500, ku mafaranga iki gihugu cyari gisanzwe giha Amerika angana na Miliyoni $900. Gusa byari biteganyijwe ko bazongeraho akagera kuri 13% y'ayo babahaga.


Perezida Trump na Perezida wa Koreya y'Epfo 

Perezida Trump ati ”Umubano wacu na Koreya y'Epfo ni mwiza gusa ntabwo twabasonera”. Ibi yabitangaje ashaka kwerekana ko atareka kubishyuza ku bw'iki gikorwa cyo kubarindira umutekano. Trump ntabwo yazuyaje yahise avuga ko iki gihugu kiri mu bikize bityo ko atareka kubishyuza.

Koreya y'Epfo ni igihugu gikize. Ni bo bakora ibijyanye na Televiziyo zacu, bakora amato menshi, muri macye bakora buri kimwe cyose, ndabubaha cyane rwose” Donald Trump

Yunzemo agira ati”Mu mwaka ushize narabasuye, ubu bari kwishyura ama miliyari y'amadolari buri mwaka, narabivuze nanasubiyeyo na nyuma yabwo, kandi nzanasubirayo kuko ni inyungu, gusa mbisubiremo ubucuti bwacu ntabwo buzatuma mbasonera”.

Trump mu gusoza yavuze ko babemereye amafaranga menshi aruta ayari asanzwe, gusa igihari ni uko azasubirayo kuvugana nabo uburyo bakomeza kubacungira umutekano. Icyo yahamije akongera akanagisubiramo ni uko atazabasonera cyangwa ngo abace macye kuko bakize cyane.

Bwana Trump yavuze ko ibyo kubasonera bizaba biba ariko ubu bitakunda. Avuga ku bigiye gukurikira, yagize ati ”Murabaza ikigihe gukurikira se? Kirahari ariko ntabwo nakibabwira ubu, gusa ndabizi tuzumvikana”.

Ku rundi ruhande, nubwo uyu mugabo ari gutangaza ibi, benshi bibajije niba iyi mipango agiye kujyamo na Koreya y'Epfo yaba itagamije gutungura Perezida Kim Jon Un wa Koreya ya Ruguru bivugwa ko arwaye bikomeye muri iyi minsi.

Src: CNBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND