Igaba Ishimwe Maniraguha w’imyaka 19 wavukiye mu Rwanda, ukinira ikipe ya Fram Larvik yo muri Norvege ashobora kwerekeza muri Arsenal FC yo mu Bwongereza nyuma yo gutsinda igerageza muri Gashyantare 2020.
George
Lewis Igaba Ishimwe Maniraguha ukina
asatira anyuze ku ruhande rw’i bumoso, ni umunyarwanda wavukiye i Kigali mu Rwanda, ariko
akaba anafite ubwenegihugu bwa Norvege.
Ibinyamakuru
bitandukanye byo muri Norvege bivuga ko Maniraguha yiyerekanye cyane muri
Shampiyona yaho mu cyiciro cya kabiri, bituma abengukwa agirirwa icyizere cyo
gukora igeragezwa muri Arsenal akaba ari
mu biganiro na yo ndetse ashobora kuyerekezamo mu mpera za Mata 2020.
Muri
Gashyantare uyu mwaka yatsinze igeragezwa yari amazemo iminsi muri Arsenal,
yashimwe cyane n’umutoza Arteta.
Arteta
yashimye cyane imikinire ya Maniraguha ahamya ko ari umwe mu bakinnyi
yakubakiraho ubusatirizi bw’iyi kipe nyuma y’uko abakinnyi benshi barimo na
rutahizamu Pierre-Emerick-Aubameyang bakomeje kwifuzwa n’amakipe menshi akomeye
y’i Burayi.
Ishimwe
Maniraguha wavukiye i Kigali tariki ya 16 Kamena 2000, amaze imyaka ibiri muri
Fram Larvik, akaba nta gitego arayitsindira mu mikino ya shampiyona.
George Maniraguha Igaba amaze iminsi mu igeragezwa muri Arsenal
TANGA IGITECYEREZO