RFL
Kigali

Sarpong ashobora gufatirwa ibihano bikarishye na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/04/2020 13:22
0


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana ukinira ikipe ya Rayon Sports, Michael Sarpong, ashobora gufatirwa ibihano bikomeye cyane nyuma y‘amagambo atari meza yavuze ku muyobozi w’iyi kipe Sadate Munakazi, ku birebana n’uburyo iyi kipe iri kwitwara mu gukemura ibibazo byatewe n’icyorezo cya COVID-19.



Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwandikira ibaruwa Michael Sarpong bumusaba ibisobanuro ku magambo atari meza yavuze, asebya umuyobozi mukuru wa Rayon Sports ko nta bushobozi bwo kuyobora iyi kipe afite.  

Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza yavuze ko uyu mukinnyi batazi icyamuteye kuvuga ayo magambo kubera ko mu barebwa n‘ikibazo cy’imishahara atarimo ko ahubwo we afitiye ideni Rayon Sports.

Yagize ati ”Sarpong twamwandikiye tumusaba gutanga ibisobanuro ku magambo yatangaje, kubera ko mu bafite ikibazo cy’umushahara atarimo kubera ko Rayon Sports yamugurije itike y‘indege yavaga muri Norvege igera i Kigali, aho yari yaragiye gukora igeragezwa atorotse Rayon Sports, mu kugaruka atuguza itike, tumuguriza amadolari 625 ahwanye n’umushahara w’ukwezi kwe kwa Gatatu kandi yakinnyemo umukino umwe gusa”.

Biravugwa ko uko byagenda kose Sarpong agomba gufatirwa ibihano kubera ko yarengereye akubahuka umuyobozi mukuru w’iyi kipe.

Ku wa Mbere tariki 20 Mata 2020, ni bwo Michael Sarpong yumvikanye kuri Royal FM yibasira bikomeye umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, akemanga ku bushobozi bwe mu gufata imyanzuro ireba iterambere ry’iyi kipe.

Yagize ati” Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nkaho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, nonese niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu byukuri turi kugukorera?

Nta bwenge afite, Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko nabakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu”.

Kugeza magingo aya Rayon Sports yamaze kwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe, yemera kuzahemba abakozi bayo umushahara wo mu kwezi kwa Werurwe 2020 kuko bagukozemo.


Sarpong Michael ashobora gufatirwa ibihano bikomeye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND