RFL
Kigali

Sarpong yibasiye umuyobozi wa Rayon Sports yemeza ko nta bushobozi afite bwo kuyiyobora

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/04/2020 13:07
0


Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Ghana, Michael Sarpong, yatangaje ko asanga Munyakazi Sadate adafite ubushobozi bwo kuyobora iyi kipe cyane ko adafite bushobozi bwo gufata bimwe mu byemezo byagirira akamaro ikipe.



Ku wa Mbere tariki 20 Mata 2020, ni bwo Michael Sarpong yumvikanye kuri Royal FM yibasira bikomeye umuyobozi wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, akemanga ubushobozi bwe mu gufata imyanzuro ireba iterambere ry’iyi kipe.

Yagize ati ”Ku bwanjye ndumva ari ibintu bitumvikana kuko Perezida ntabwo yigeze agira uwo aganira na we aho ari ho hose. Byibura hari abakinnyi bamaze igihe mu ikipe aho mbere yo kujyana ibintu mu itangazamakuru yagakwiye kuvugana na bo.

Bityo ku bwanjye rwose ni ibintu ntumva, kubyukira ku bintu mu bitangazamakuru gutyo. Ubundi iyo uri perezida rwose ugerageza kuvugisha abakinnyi. Twese turabizi ko bigoranye muri iyi minsi ntabwo turi gukina nta buri kimwe, biragoye ariko byibura wishyure ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyuka uvuga uko gusa nk'aho nta muntu witayeho nta muntu utekerezaho, nonese niba ari uko bimeze ni nde dukorera? Kubera iki turi hano? Kubera iki mu by'ukuri turi kugukorera?

Nta bwenge afite, ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe. Iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe, ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n'abakinnyi bifuza ko aguma ku mwanya ariho ubu. Ndakeka abakinnyi batamwifuza ubu”.

Ibyo aba bakinnyi bashinja ubuyobozi bitandukanye n’ibyo Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yatangaje ku munsi w’ejo ko bamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kuva muri Werurwe binyuze mu bwumvikane.

Abakinnyi ba Rayon Sports baheruka umushahara w’ukwezi kwa Mutarama 2020. Amatsinda y’abafana b’iyi kipe biyemeje kubagabana bo n’abakozi kugira ngo babashe kubitaho muri iki gihe cya Coronavirus. Gusa ariko abakinnyi ntibakozwa ibyo gukurirwaho imishahara kuko biyemeje kujyana ubuyobozi bw’iyi kipe mu nkiko.


Sarpong yemeza ko Sadate adafite ubushobozi bwo kuyobora Rayon Sports


Sarpong Michael ntiyishimiye icyemezo cy'ubuyobozi bw'iyi kipe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND