RFL
Kigali

Bimwe mu bitekerezo by’urukundo binogeye amatwi abahanga bagiye bavuga

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:20/04/2020 18:44
0


Abantu batandukanye babona urukundo mu buryo butandukanye bitewe n'uko bakunda, ibyo bahuriyemo narwo ndetse nimbamutima za buri wese.



Abantu batandukanye bagiye bavuga amagambo atandukanye ku rukundo ariko buri wese akaba afite ubutumwa ashaka gutanga. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitekerezo bitandukanye byagiye bivugwa ku rukundo.

1.Uwitwa Anne Morrow Lindbirgh yaravuze ati “Urukundo ni cyo kintu ushobora kuvuniraho abantu benshi ntigishire mu biganza byawe.”

2. Rugamba Cyprien usanzwe uzwi mu buvanganzo nyarwanda yaravuze ati “Uwavuga iby’urukundo yamara icyumweru atenzeho n’intango”.

3. Uwitwa Sam keen yaravuze ati “Ntabwo dukunda umuntu kuko twasanze ari intungane, ahubwo twiga kubona mu ishusho nziza umuntu utari intungane”.

4. Uwitwa Kahlil Gibran yavuze ibitekerezo bitandukanye birimo nk’aho yagize ati “Urukundo niruguhamagara uzitabe nubwo inzira zarwo ari amazamuka kandi zigoye.”

“Amababa yarwo nakuzenguruka ntuzange nubwo amacumu ahishe muri ayo mababa azakujomba.”

“Nubwo rukureka ugasugira ugasagamba, iyo rugutemaho amashami rudashaka birababaza.”

“Nirukubwira akajambo keza uzakemere, nubwo ijwi ryarwo ryagusenyera inzozi nziza nka serwakira”

5. Mother Terese we yaravuze ati “Nta mirimo y’igitangaza twashobora gukora hano ku isi, uretse gukora uturimo duto n’urukundo rwinshi.”

6. James Earl Jones yaravuze ati “Kimwe mu bintu bigora ni ukugira amagambo mu mutima wawe udashobora kwatuza akanwa.”

7. Jimi Hendrix yaravuze ati “Umunsi imbaraga z’urukundo zaruse urukundo rw’imbaraga isi izagira amahoro.”

8. Saint Augustine of Hippo yaravuze ati “Urukundo ni imbaraga za roho”

9. Henry Ward Becher yaravuze ati “Sinigeze menya uko basenga mbere y’uko mvumbura uko bakunda. Umutima ukunda uhorana itoto.”

Ni iyihe ngingo ukunze? Kubera iki? 

Src: Akabanga k’urukundo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND