RFL
Kigali

Rayon Sports yamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi kubera Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/04/2020 13:19
0


Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumenyesha abakinnyi ko batazigera bahembwa imishahara yabo y’amezi abiri ari yo Werurwe na Mata, kubera ihungabana ry’ubukungu iyi kipe ya rubanda ifite nk’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.



Nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhagarika ibikorwa bitandukanye by’imikino birimo umupira w’amaguru, amwe mu makipe yagiye afata ingamba zirimo guhagarika imishahara y’abakinnyi, gukata igice cy’umushahara ndetse no gukomeza guhemba amakipe.

Nk'uko Kigali Today ibitangaza, ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira abakinnyi n’abandi bakozi bayo, ibamenyesha ko muri iki gihe cya Coronavirus Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera ko impande zombi zitari kubahiriza ibikubiye mu masezerano.

Muri iyi baruwa, Rayon Sports yamenyesheje abakozi bayo ko izabahemba umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare (ukwa kabiri) bari bababereyemo, bakazongera guhabwa umushahara ari uko ibikorwa by’imikino bisubukuwe nyumba ya Coronavirus.

Ibi bibaye nyuma y’aho FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo ibamenyesha amabwiriza mashya n’inama bahawe na FIFA, aho ibaruwa hari agace kakomoje ku bijyanye n’imishahara y’abakinnyi.

Ikipe ya Rayon Sports ibaye ikipe ya gatatu mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakinnyi, nyuma y’ikipe ya Musanze na Espoir FC ziheruka kubikora, gusa zo zikaba zarahaye abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa gatatu.


Abakinnyi ba Rayon Sports bahagarikiwe imishahara


Rayon Sports ni ikipe itunzwe ahanini n'abafana n'abakunzi bayo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND