RFL
Kigali

Uganda: Leta yahaye Chameleone amasaha 48 abe asobanuye aho yakuye imodoka ya V8 irimo ideni ry’imisoro

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/04/2020 0:10
0


Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone, imodoka ye ihenze yo mu bwoko bwa Landcruiser V8 yafashwe irimo ideni ry’imisoro mu kigo cy’Iguhugu cy’Imisoro (URA) ahita ahabwa igihe gito cyo gutanga ibyangobwa byerekana nyiri modoka kuko byagaragarago itamwanditseho.



Nyuma yaho URA ifashe iyo modoka irimo ideni ry’imisoro ringana na Milioni zisaga 2 z’amashiringi ya Uganda, byatumye Chameleone agwa mu kantu. Nyuma yasabye imbabazi z'uko aherutse gutongana mu ruhame n'abayobozi ba Uganda Revenue Authority (URA), ariko ibi ntibyabujije iki kigo cya leta gufatira imodoka ye ya Landcruiser V8.

Jose chameleone to drop a new single dubbed

Uyu muhanzi akekwaho kuba atubahirije kwishyura umusoro wa miliyoni 2 n'ibihumbi magana atanu y'amashiringi ya Uganda ku modoka yo mu rwego rwo hejuru atunze kandi andi makuru avuga ko ashobora gutabwa muri yombi aramutse aterekanye ibimenyetso byerekana ko afite iyo modoka ya V8.

Chameleone yatanze ubusobanuro kuri iyi ngingo ati: “URA yasabye impapuro z'imodoka yanjye (itari kumwe nanjye icyo gihe) kandi numvaga URA ishobora gutegereza bikaza nyuma, ubu rero sinzi uko bimeze ibisigaye ni amateka. Ndashaka kuvuga ko mubushobozi bwanjye bw'icyamamare kandi nk'umuyobozi, mfite indangagaciro mpagararaho, ariko bure wese wumva naratandukiriye ibisabwa na Leta musabye imbabazi mumbabarire ”

Nk'uko Nairobinews ibitangaza ngo bimaze kumenyekana ko Chameleone yakiriye imodoka ifite nimero yo muri Sudani yepfo, yayakiriyenk’impano yatanzwe numwe mubafana be, none umusoresha yamuhaye amasaha 48 kugirango yerekane nyirubwite bw’iyo modoka.

Chameleone ni umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi muri Afurika y’Iburasirazuba mu myaka irenga 20 ishize kugeza magingo aya. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo;Shida za Dunia, Wale Wale,Valu Valu, Mma Rhoda, Tubonge, n’izindi.

Chameleone loses to Sauti Sol for Best Song in East Africa

Chameleone mu mazi abira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND