RFL
Kigali

Umubyeyi wa Neymar ari mu rukundo n’umusore arusha imyaka 30-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/04/2020 15:42
0


Nadine Goncalves w’imyaka 52 usanzwe ari nyina w’icyamamare mu mupira w’amaguru Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG, ari mu rukundo n’umusore w’imyaka 22 usanzwe ari umufana w’umuhungu we unazwi cyane mu mikino yo kuri mudasobwa muri Brazil.



Nadine Goncalves ni ryo zina rikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitadukanye ku Isi nyuma yo gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umusore muto cyane urushwa n’umuhungu yibyariye imyaka 6 y’amavuko, akaba ari we uri mu rukundo nawe muri iyi minsi.

Nadine abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko nta gushidkanya ari mu rukundo n’uyu musore ukiri muto. Yagize ati “Ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura, ubana nacyo”. Arangije yashyizeho utumenyetso twinshi tw’umutima.


Umubyeyi wa Neymar ari mu munyenga w'urukundo

Neymar yishimiye uru rukundo rw’umubyeyi we na Tiago Ramos w’imyaka 22 nawe uzwi mu mikino yo kuri mudasobwa muri Brazil. Anyuze nawe kuri Instagram, Nemar  yahise asubiza ubu butumwa bwa nyina, agira ati “Ishime mama, ndagukunda.” Yahise ashyiraho utumenyetso tw’umutima twinshi.

Ababyeyi ba Neymar batandukanye muri 2016 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.

Icyatunguye benshi ni uko Tiago Ramos uri mu rukundo rugurumana na Nadine ari umufana udasanzwe w’umuhungu we Neymar Jr ndetse yagiye anamwandikira ubutumwa bwinshi amubwira ko amukunda kandi amukurikira kenshi.


Neymar yashimishijwe n'uko umubyeyi we ari mu rukundo n'umusore usanzwe ari umufana we ukomeye


Umubyeyi wa Neymar ari mu rukundo n'umusore arusha imyaka 30






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND