Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kane, ibihuha byatangiye gukwirakwira ko umuryango nyafurika utuye mu gace ka Yaotai, uherereye hagati ya Guangzhou, washyizwe mu kato nyuma yo gusanga benshi muri wo bafite COVID-19.
Ku ya 8 Mata 2020, abayobozi b'inzego z'ibanze batesheje agaciro ku
mugaragaro ibyo bihuha. Bavuze ko habaruwe abantu 111 bashya ba coronavirus
banditswe mu bantu bashya bageze muri uyu mujyi, barimo Abanyanijeriya batanu.
Ibi bihuha rero byahise bigira ingaruka zikomeye ku banyafurika baba muri Guangzhou.” Mugenzi wanjye maze iminsi ibiri arara hanze” Collins ni umunyeshuri muri Guangzhou ukomoka muri Nijeriya. Yibera mu nzu y'abanyeshuri mu mujyi rwagati hamwe na mugenzi we babanaga Francis (izina rye ryahinduwe kugira ngo arinde umwirondoro we), ukomoka muri Togo.
Collins avuga ko ku wa kabiri, Francis yabujijwe gusubira mu
rugo ati” Yarampamagaye, ambwira ko yabujijwe kwinjira mu nyubako yacu. Nyuma
yo guhamagarwa n’abantu inshuro nyinshi,
amaherezo nohereje inyandiko zerekana ko yabaga mu nyubako yacu. Ariko umuzamu
yanze kumwemerera ko yinjira.
Baraye ijoro ryose hanze. Byarushijeho kuba bibi - ambwira ko bakambitse munsi y’ikiraro, gusa nyuma yaje kujya kwisuzumisha babona kumwemerera kwinjira ariko yamaze amajoro abiri hanze. Ati: "Ntibashobora kuduha inzu, , ntibashobora gutanga aho dushobora kuguma. Baradukurikira gusa, barashaka ko tuguma ahantu hamwe.
Src: France2
TANGA IGITECYEREZO