Mu gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus ubuzima bugakangarana ndetse ibikorwa bimwe bigahagarara, rubanda rugufi cyangwa abo dukunze kwita abakora akazi ka nyakabyizi inzara ntiboroheye, ubu benshi muri bo ubuzima bugeze ahaga.
Leta ni umubyeyi w’abanyagihugu ari nayo mpamvu Leta z’ibihugu byinshi hirya no hino ziri gukora uko zishoboye ngo zigoboke abaturage uko zibishoboye. Hari n’ibihugu bigira amahirwe bikaba bifitanye umubano n’ibindi byateye imbere bikagenda bifata inkunga z'ingoboka zishobora kubifasha guhangana n'ubukene bwugarije ababituye.
Ku rundi ruhande, hari abaturage twavuga ko bifashije cyangwa bafite ubushobozi busumbye ubwa bagenzi babo bityo bagafata iya mbere bakajya kubafasha. Muri aba baturage bari gufasha Leta kugoboka abaturage higajenjemo; ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse n'abakire cyangwa abafite agatubutse.
Gusa muri ibi bikorwa hari abameze nk'abashaka ubwamamare ndetse iyi ngingo ikaba iri kugarukwaho na benshi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga aho benshi banenga gufasha umuntu warangiza ukwamwifotorezaho, ibifatwa nko kwiyamamaza no kugaragaza ko hari abantu wafashije.
Ese ni ngombwa kujya gufasha abababaye ukajyana camera yo kwifotora?
Camera ntabwo twayitako ari ikibazo, ahubwo ikibazo ni igikoreshwa amafoto yafashe. ndetse n'aho aya mafoto akoreshwa kuko ushobora gufata amafoto y'urwibutso ariko ntuyajyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ese ku bemera Bibiliya ibivugaho iki?
Muri Matayo6;2-4 babivua neza " 1. “’Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru.
2. “‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk’uko indyarya zigira mu masinagogi, no mu nzira ngo bashimwe n’abantu. Ndababwira ukuri y'uko bamaze kugororerwa ingororano zabo.
3. Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw’ibumoso kwe kumenya icyo ukw’iburyo gukora.
4. Ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Ni uko So ureba ibyiherereye azakugororera. “
Aya magambo yanditse muri Bibiliya ntabwo ahabanye n’ayanditse muri Korowani kuko yose avuga ingingo imwe. Nk'uko benshi mu banenze iri kwirakwizwa ry'amafoto y’abafashabakunze kubigarukaho, ntabwo iki gikorwa ari ubucuruzi cyangwa ukwiyamamaza cyangwa igikorwa cyo kurata. Ahubwo ikiza ni uko hari uwo wabikoreye ndetse ukizera ko bizakugarukira mu buryo bumwe cyangwa mu gihe utazi.
Ku ruhande rw’abatanga inkunga y’ibiribwa, nta muntu n'umwe wo gucirwaho urubanza, kuko hari igihe ashobora gufasha ari umutima mwiza yifitiye wo gutabara, cyangwa nanone birashoboka ko yabikora afite indonke runaka abitegerejemo ari nayo ishobora kumutera kujya kubikora akajyana izi camera. Nonese byagakwiye kuba uku?
Benshi mu babibona ndetse n’ababikorerwa bikabatera kwibaza impamvu umuntu ashobora kujya gukora igikorwa cy’urukundo bikamusaba guhuruza abantu.
Ku rundi ruhande, nta wakwirengagiza ko niba umuntu ari umusitari cyangwa icyamamare runaka, mu bikorwa bitandukanye aba ari inyenyeri ya rubanda, mugihe azakora iki gkorwa ashobora guhwitura bagenzi be batari kubikora cyangwa haba hari uwashaka kubikora yarabuze aho ahera akaba yamubaza uko bikorwa, iki nacyo kirashoboka.
Ese twemere ko bose baba bafite iyi ntego y’ubugiraneza cyangwa koko hari ababa bameze nk'abiyamamaza?
Umwe mu batanze igitecyerezo anenga iyi mikorere yo gutanga inkunga warangiza ugakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga uteruye ibiribwa ubihereza abo wabigeneye, yagize ati "Abafasha mukomereze aho ariko mushyiremo n’ubupfura nyabuneka kwifotoreza ku bo uhaye si ubunyangamugayo, ahubwo ni ubutindi."
Mu muco nyarwanda ubundi abanyarwanda bakunze kurangwa n’ubupfura ndetse no kugira indangagaciro zo gufasha ndetse no kubahana. Nk'uko umwe mu bakunzi ba INYARWANDA yabivuze, kujya gufasha ukagenda ukifotororeza k'uwo uhaye ugamije kubishyira ku mbuga nkoranyamba, si ubutwari ahubwo ni ubutindi bubi cyane.
Umuntu ufasha akabyigamba akoresheje amafoto n’amagambo n'uwahisemo kutagira icyo akora barangana?
Umunyarwanda yabivuze neza ati "Ibibi birarutana ". Uwafashije akabyigamba cyangwa akamera nk'uwiyamamaza ntabwo wamugereranya n'uwagiye agatera agati mu ryinyo, yemwe nta n'aho bahuriye ariko nanone ku muntu ubikoranye umutima mwiza ntabwo yajya afotora abo yabafashije cyangwa amayira yanyuzemo.
Ibi birasa no gufatirana umuntu ukamushyira ku karubanda kubera ibibazo arimo, kandi ikibazo cya covid-19 cyaje gitunguranye. Benshi mu bafashwa muri ibi bihe ni abantu batari bagakwiye kuba bafashwa kuko harimo abasanzwe banafite akazi ariko burya ngo akaje karemerwa.
Nyuma y'uko iki kibazo cy’abantu batanga ibiribwa ku bantu bari mu bibazo kubera Covid-19 barangiza bakajya ku mbuga nkoranyambaga kumurika ibyo batanze ndetse n'abo babihaye, byatumye Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta y'u Rwanda, Nyakubahwa Johnston Busingye agira icyo abivugaho, anenga abantu bafasha bakifotozanya n'abo bafashije.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, Minisitiri Busingye yagize ati: (…) Ntabwo turi mu gikorwa cyo kwiyamamaza. Turi mu gikorwa cyo kurwanya iki cyorezo. Niba ufite ibyo ushaka gufasha abaturage b'aha n'aha, jya kuri uwo Mudugudu, jya kuri uwo Murenge, jya kuri ako Kagari ubabwire ibyo ufite babishyire muri gahunda babitange.
Yavuze ko niba uwafashije yifuza kuvugwaiki gihe azabisaba ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge n’Akagari bubimufashemo. Ati “Niba ushaka ko bavuga ko ari nawe wabizanye umuyobozi ku Karere ku Murenge ku Kagari barabigufashamo."
Minisitiri Busingye yatangaje ko gufasha bitabujijwe ahubwo ko ufasha akwiye kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw'Igihugu. Yavuze ko 'imfashanyo ijyanwa ikagezwa ku irembo ry'uyigenewe kuko gukoranya abantu ari inzira ikwirakwiza icyorezo'.

Haranengwa abantu bifotozanya n'abo bahaye ubufasha
Benshi mu bakunzi ba InyaRwanda.com yaba abakoresha MTN n'abakoresha Airtel Tigo bashyize ama Mbs muri telefone zabo banyarukira kuri Instagram yacu bagaragaza ko batishimiye na mba kwifotozanya n'abantu wahaye ubufasha muri ibi bihe bya Covid-19. Banashimiye cyane Minisitiri Busingye wanenze abiyamamariza mu bikorwa byo gufasha abakeneye ubufasha muri ibi bihe Is yose yugarijwe na Covid-19.