RFL
Kigali

#Kwibuka26: Emmalito, Manzi na Joshua bahuriye mu muvugo ushishikariza kumenya iyo uva n'iyo ujya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/04/2020 21:35
0


Abanyamakuru Murenzi Emmalito, Manzi Gato Felicien na Joby Joshua bakora ikiganiro ‘Chapa Chapa’, bakoranye umuvugo bise 'Mbwira Rwanda: Ese ubundi ngira inkomoko? Ngaho mbwira, ndi nde?' ushishikariza urubyiruko kumenya amateka yaranze u Rwanda.



Uyu muvugo wubakiye ku kwigisha urubyiruko n’abandi guharanira kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda, no gutera intambwe yo kuba ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa. 

Aba basore uko ari batatu bavuga ko ari inshingano za buri munyarwanda wese aho ava akagera, gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Murenzi Emmalito, yabwiye INYARWANDA ko yanditse uyu muvugo ashaka kubwira Abanyarwanda ko amateka u Rwanda rwanyuzemo ari ayabo ndetse ko badakwiye guheranwa n’agahinda batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bakwiye kuba imbuto z’amahoro bagaharanira ko bitazongera kubaho ukundi. 

Ati “Hari byinshi abantu bakunda kwibaza bakabiburira ibisubizo, cyane ko benshi mu rubyiruko n’abandi bantu bamwe baba batazi amateka ya Jenoside n’uko yatangiye, icyo abayikoze bari bagamije, ndetse ugasanga hari n’abandi bibaza niba koko hari icyizere cyo kubaho bitewe n’ibyo baba baranyuzemo.”

Yavuze ko iki ari igihe cyiza cy'uko abanyarwanda baharanira kusa ikivi cy'ababo kandi bagasenyera umugozi umwe bagasigasira ibyagezweho mu gihe cy'imyaka 26 ishize Jenoside ihagaritswe n'ingabo zari iza RPA.

Muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi n’abasizi bakomeje gusohora ibihangano bifasha benshi muri iki gihe, bagaragaza amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo n’urugendo rwo kwongera kwiyubaka.

Murenzi Emmalito avuga ko banditse uyu muvugo bagira ngo bakangurire urubyiruko n'abandi guharanira kumenya amateka yaranze u Rwanda

Manzi Gato Felicien yafatanyije na bagenzi be mu muvugo ugamije gufasha abantu kumenya aho bava n'aho bajya


Joby Joshua yumvikana muri uyu muvugo w'iminota 3 n'amasegonda 33'

KANDA HANO UREBE UMUVUGO "MBWIRA RWANDA: Ese ubundi ngira inkomoko? Ngaho mbwira, ndi inde?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND