Eric Nshimiyimana yaje mu Rwanda mu mwaka wa 1994 avuye i Burundi aho yavukiye mu buhungiro, agarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’abandi banyarwanda bose bakuriye hanze y’igihugu.
Mu 1994 Eric Nshimiyimana yaje guhura n’inshuti ze za cyera bakuranye i Burundi bakinana umupira, nyuma zikaza kujya ku rugamba rwo kubohora igihugu nka Rudifu, amusaba kujya muri APR FC. Yari yaratangiye imyitozo ku Mulindi. Batangiye gukina imikino ya gicuti n’amakipe arimo Kiyovu n’andi atandukanye.
Eric Nshimiyimana yamenyekanye cyane mu Ikipe y'Igihugu Amavubi
Eric Nshimiyimana hari isura yibuka igihe abantu bahuriraga muri stade bwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati " Ndibuka icyo gihe abantu ni ubwa mbere bari bahuye, umwe azi ko runaka yapfuye, yajya kubona akabona barahuye. Abantu wabonaga bishimye ariko bafite n’ubwoba bwinshi kuko ntibiyumvishaga ibyabaga birimo kuba kuko baherukanaga ari amarira gusa ’.
Nyuma yaje kuba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse ari no mu bakinnye igikombe cya Afurika muri 2004 cyabereye muri Tunisia. Avuga ko kuba u Rwanda rwaritabiriye iri rushanwa byatumye abanyarwanda babaga hirya no hino ku Isi bongera kwiyumvamo ubumwe.
Yagize ati “Mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika twakinnye imikino itandukanye, wenda navuga nk’imikino yaberaga hano, abantu bose barazaga kudushyigikira bamwe bakongera kubonana nyuma y’imyaka irenga 3,4,5 uzi ko runaka yapfuye ukongera ukamubona.
Ikindi kandi byatumye dutanga ubutumwa kuko kuri stade nta muhutu cyangwa umututsi wahazaga bose bazaga ari abanyarwanda. Byatumye abantu bongera kwiyumvanamo cyane, biba akarusho tugiye mu gikombe cya Afurika noneho dukina n’umukino ufungura irushanwa nabyo byatanze ubutumwa“.
Eric Nshimiyimana yatangiye gukina umupira w'amaguru mu Rwanda mu mwaka wa 1994 muri APR FC, nyuma aza gukina muri Kiyovu imyaka 2, nyuma yaho asubira muri APR FC. Yahagaritse gukina umupira w’amaguru mu 2004 avuye mu mikino y’igikombe cya Afurika. Yatoje amakipe atandukanye arimo APR FC, Isonga, Amavubi, ubu ni umutoza wa AS Kigali.
Eric Nshimiyimana yatoje APR FC nyuma yo kuyikinira
Gutsindwa na Rayon Sports byatumye Nshimiyimana agabanyirizwa icyizere
UMWANDITSI: Olivier Muhiza-InyaRwanda.com