RFL
Kigali

#Kwibuka26: Bahati Alphonse yasohoye indirimbo ‘Ni kuki?’ yari amaze imyaka itatu ategura-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/04/2020 0:04
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bahati Alphonse yasohoye indirimbo yise "Ni kuki?" mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Bahati azwi cyane mu ndirimbo yo Kwibuka yitwa "Ni nde wahisemo" ndetse na "Dusohoze ikivi" yahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda. 

Iyi ndirimbo nshya yise "Ni kuki?" yasohoye, avuga ko yari amaze imyaka itatu ayikora, aho yayifatiye amajwi ndetse n’amashusho ategereza ko azayisohora Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko mu myaka ibiri ishize yumvaga igihe kitaragera cyo gushyira hanze iyi ndirimbo, ahubwo ko yumva igomba gusohoka muri uyu mwaka. 

Bahati ati “...Kubera ko numvaga ko igihe kitaragera cyo gutanga ubu butumwa. Numvaga nzabutanga muri uyu mwaka mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.”

Ubutumwa bwe muri iyi ndirimbo bwubakiye ku kuvuga ubumwe bwarangaga Abanyarwanda mbere y’uko abakoloni bababibama urwango. Asaba Abanyarwanda kongera kwimika urukundo ndetse bakagendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside.  

Ati “Twongeye twigire ku batubanjirije bo ha mbere abakoroni bataraza ngo baducemo ibice. Ibi tuzabishobora ari uko dutsinze ingengabitekerezo ya Jenoside tukayitsinda mu mitima yacu.”  

Uyu muhanzi yihanganishije Abanyarwanda bose bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi, abifuriza gukomera muri ibi bihe.

Bahati Alphonse ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Shima Imana’, ‘Urupfu narigupfa’ ndetse na ‘Inshuti nziza’ yakoranye na Aaron Tunga, Aime Uwimana ndetse na "Birashoboye" yaririmbanye na King James.

Amashusho (Video) y'iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Fayzo Pro. Ni mu gihe amajwi (Audio) yakozwe na Aaron Niyitunga.

Bahati Alphonse yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ni kuki?"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NI KUKI?" YA BAHATI ALPHONSE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND