Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, bifatanyije n’abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka inzirakarengane zirenga Miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba bakinnyi batanze ubutumwa buhumuriza ndetse bunakomeza abanyarwanda.
Arsenal
ni ikipe isanzwe ifitanye amasezerano n’u Rwanda mu bijyanye no kwamamaza
ubukerarugendo mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Guhera
tariki ya 7 Mata buri mwaka, mu Rwanda hatangira icyumweru cyo kwibuka
inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu rugendo rwo kwibuka iminsi ijana y’icuraburindi aya mahano yamaze, agahitana Abatutsi barenga
miliyoni bazize uko bavutse.
Abakinnyi
barimo David Luiz uheruka gusura u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2019, Reiss
Nelson, Pablo Mari ndetse na rutahizamu ukomoka mu Bufaransa Alexander
Lacazette bageneye abanyarwanda ubutumwa bw’ihumure bunabakomeza muri ibi bihe
bitoroshye barimo.
Aba bakinnyi bihanganishije Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaza ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwarongeye kwiyubaka rugashyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge. Myugariro ukomoka muri Brazil, ‘David Luiz’ uheruka gusura u Rwanda yagize ati:
Ndabasuhuje nshuti zanjye n’imiryango yo mu Rwanda, twifatanije na mwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, njye ubwanjye nagize amahirwe yo kumva no kwibonera byinshi mu mateka y‘iki gihugu igihe najyaga ku rwibutso. Ku bw’ibyo twifatanyije na mwe muri ibi bihe bitoroshye, turabasengera, buri wese ukina mu ikipe ya Arsenal abahoza ku mutima kubera ko turi muryango umwe. Imana ibahe imigisha kandi tuzubaha cyane iyi minsi iteka ryose.
Mu butumwa Reiss Nelson yageneye abanyarwanda, yabasabye gukomera muri ibi bihe ariko anabasaba gukomeza kwiyubaka. Pablo Mari yasabye abanyarwanda gukomeza kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo nk’intwaro yo kunesha ikibi.
Rutahizamu
Alexander Lacazette yatangaje ko nka Arsenal muri ibi bihe bifatanyije n’umufatanyabikorwa
wabo, u Rwanda ariko bakomeza guharanira kugera ku mpinduka.
Mu Ukwakira 2019, David Luiz ari kumwe n’umubyeyi we Regina Celia Moreira Marinho
n’umugore we Bruna Da Conceicao Loureiro bagiriye uruzinduko rw’iminsi 4 mu
Rwanda aho yasuye ibice bitandukanye by’u Rwanda ndetse anasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa
Kigali ruherereye ku Gisozi.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 26 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iragira iti: Twibuke twiyubaka".
David Luiz uheruka mu Rwanda ari mu bakinnyi bahumurije abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka26
Ikipe ya Arsenal yifatanije n'abanyarwanda #Kwibuka26
TANGA IGITECYEREZO