RFL
Kigali

Zimwe mu mpamvu zatumye Perefegitura ya Gisenyi yicwamo Abatutsi benshi muri Jenoside

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:9/04/2020 12:55
0


U Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri rusange bifatanya bakibukira hamwe Abatutsi bishwe mu 1994 basaga Miliyoni mu minsi 100 gusa.



Ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi buri mu nshingano za Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), cyane cyane mu ngingo ya 2 y’Itegeko no 09/2007 ryo ku wa 16/02/2007 rigena inshingano, imiterere n’imikorere bya Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside. Ubushakashatsi CNLG yahisemo kwibandaho ku ikubitiro ni uburebana n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragazwa itegurwa rya Jenoside, ishyirwa mu bikorwa ryayo n’ingaruka zayo ku gihugu muri rusange no ku bacitse ku icumu by’umwihariko.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n’inzego z’ubuyobozi bukuru bwa Leta, yifashisha inzego zayo zitandukanye: igisilikare, inzego z’ibanze (Perefegitura na Komini), itangazamakuru, amashyaka ya Politiki, amadini, urubyiruko... Kugeza ubu, hari ubushakashatsi bwakozwe n’abantu batandukanye bwerekanye uko Jenoside yateguwe ku rwego rw’Igihugu, uruhare rw’amahanga muri Jenoside, ndetse habayeho n’imanza zitandukanye (TPIR, mu bindi bihugu no mu Rwanda) zagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ku rwego rw’ubutegetsi bw’u Rwanda bwariho hagati ya 1990 na 1994.

Ni muri urwo rwego, CNLG yahisemo gutangirira ubushakashatsi bwayo ku kindi gice cy’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, herekanwa uko Jenoside yagenze muri buri Perefegitura, kuko n’ubwo Jenoside yateguriwe ku rwego rw’Igihugu, hari umwihariko wa buri Perefegitura mu 10 zari zigize u Rwanda icyo gihe. Ubu bushakashatsi bwatangiriye ku yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi kubera impamvu nyinshi:

• Gisenyi ni Perefegitura yavukagamo uwari umukuru w’Igihugu, Jenerali Majoro Juvénal HABYARIMANA washyizeho politiki y’ivangurabwoko, n’ivangurakarere, imwe mu zoretse u Rwanda mu miyoborere mibi, mu karengane no muri Jenoside; 

• Gisenyi yakomokagamo abategetsi benshi ba politiki biganjemo abateguye Jenoside yakorewe abatutsi kandi bagashishikariza ishyirwa mu bikorwa ryayo hose mu gihugu;

 • Gisenyi ni yo Perefegitura ya mbere yavukagamo abasilikare benshi bo ku rwego rwo hejuru, barimo abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, barangajwe imbere na Colonel Théoneste BAGOSORA, 

• Gisenyi ni yo Perefegitura yabanje gukorerwamo ubwicanyi mu Ukwakira 1990 hicwa Abatutsi i Kibilira muri Ngororero bazizwa igitero cya RPF-INKOTANYI yari itangije urugamba rwo kubohora igihugu;

• Gisenyi yaranzwe n’ibindi bikorwa bibi nko gukomeza kwica no guhohotera Abatutsi hagati ya 1990 na 1994. Izo mpamvu zose zashingiweho na CNLG mu gutangira ubushakashatsi bwayo mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Mu gukora ubushakashatsi, hifashishijwe inyandiko zitandukanye zavuye mu Karere ka Rubavu ahahoze hakorera Perefegitura ya Gisenyi, kandi habazwa abatangabuhamya batandukanye babaye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Izo nyandiko nazo CNLG izazitangaza mu buryo bwo kwerekana ibimenyetso by’itegurwa rya Jenoside no kubungabunga amateka yayo. Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, Abatutsi bagiye batotezwa, bicwa, babuzwa uburenganzira bwabo ku buryo bukabije guhera mu 1959.

Habayeho inyigisho zishishikariza Abahutu kwanga Abatutsi, kubakorera ibikorwa by’urugomo, guha abasivili imyitozo igamije kubashora mu bwicanyi, kubaha imbunda, ku buryo mu 1994 imyiteguro yose yari yaramaze kunozwa hasigaye gusa gutanga amabwiriza y’itangizwa rya Jenoside.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND