RFL
Kigali

#Kwibuka26: Munyanshoza Dieudonné yasohoye indirimbo yakoreye Huye, Nyaruguru na Kamonyi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/04/2020 11:18
0


Mu gihe u Rwanda n’amahanga binjiye mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi n’abasizi bakoze mu nganzo mu gufasha Abanyarwanda muri ibi bihe no kugaragaza amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.



Umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uzwi ku izina rya Mibirizi kubera indirimbo “Mibirizi” yahimbiye aho avuka, yasohoye indirimbo eshatu yakoreye akarere ka Huye, Nyaruguru ndetse na Kamonyi twombi two mu Ntara y’Amajyepfo.

Yasohoye indirimbo yise “Huye iribuka” ndetse na “Remera na Cyuna” ya Nyaruguru zombi zifite amashusho. Ni mu gihe iyo yise “Kamonyi” atayikoreye amashusho ku mpamvu avuga ko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Mu ndirimbo “Remera na Cyuna” avugamo imwe mu miryango y’Abatutsi yishwe, akavuga ko abarokotse bakomeje gutwaza gitwari.     

Mu ndirimbo “Huye iribuka” avugamo uko Abatutsi bishwe urw’agashinyaguro ndetse ko Interahamwe zitabaje abasirikare ngo babarimbure bose.

Avuga ko Abatutsi bagerageje kwirwanaho ariko barushwa imbaraga n’abishi. Yavuze ko bihishe mu mashuri, kuri Kiliziya n’ahandi ariko ‘babasangayo barabica’.

Indirimbo yise “Kamonyi Iribuka” ifite iminota 09 n’amasegonda 57’.  

Uyu muhanzi yibutsa ko Kamonyi mbere ya Jenoside amahoro yari asangiwe, imiryango ihana abageni, amateka ateye ubwuzu avugwa n’ahandi ariko 1994 yazanye agahinda, Abatutsi baricwa.

Avuga ko Kamonyi ibyiruye intwari kandi ko Jenoside itazongera ukundi. Iyi ndirimbo "Kamonyi" yabanje kuyisohora mu 2008, Munyanshoza avuga ko yayisubiyemo kuko hari abantu batari bavuzwe.

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Mata 2020 nibwo hatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Kwibuka Twiyubaka.”

Ni igikorwa cyatangijwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannete Kagame bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 250 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bashyira indabo ku mva, banacana urumuri rw’icyizere.

Munyanshoza Dieudonne yasohoye indirimbo eshatu zo Kwibuka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "REMERA NA CYUNA" YA MUNYANSHONZA DIEUDONNE

">KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "HUYE IRIBUKA" YA MUNYANSHOZA DIEUDONNE

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "KAMONYI" YA MUNYANSHOZA DIEUDONNE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND