RFL
Kigali

COVID-19: Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS ntiyorohewe n’abanenga imikorere ye

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:8/04/2020 19:29
0


Ubwo imitima ya benshi ihangayikishijwe n’inkuru nziza izaturuka i Geneve ku cyicaro gikuru cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, hari abadahwema gukemanga imikorere ya Tedros Adhanom Ghebreyesus n’uyu muryango ku rugamba rwo kurwanya COVID-19.



Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima magingo aya uyobowe n’Umunyafurika ukomoka mu gihugu cya Ethiopia. Uyu muryango kimwe n’ibindi bihugu byo ku isi uri mu rugamba rugamije gushakira igisubizo icyorezo cyitiriwe COVID19. N’ubwo uyu muryango uri ku murongo w’urugamba rugamije kubonera umuti iki cyorezo ntibyatumye bamwe banegura imikorere yawo kimwe n’umuyobozi w’uyu muryango. 

Ese abanenga uyu Tedros Adhanom Ghebreyesus we n’umuryango ayoboye barabahora iki?

Ubwo abanyeporitiki bakomoka mu bihugu bitandukanye by’Isi bahuraga mu mwaka wa 1945 bazinduwe no gushyiraho Umuryango w’Abibumbye, imwe mu ngingo y’ingenzi bakomojeho harimo n’iyo gushyiraho Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima. Icyo gitekerezo cyaje gushyirwa mu bikorwa tariki ya 7 Mata mu mwaka wa 1948. 

Nkuko byagarutsweho uyu muryango washyiriweho kwita ku bijyanye n’ubuzima mu Muryango w’Abibumbye, rugikubita uyu muryango waje gushyirwa mu biganza inshingano zo kwita ku bibazo bya Malariya, igituntu, indwara zandura n’izitandura, kurwanya imirire mibi mu bana, kwita ku isuku ndetse n’indwara z’ibyorezo dore ko ari byo byari byugarije Isi magingo ayo. Kuri ubu uwavuga ko bimwe mu bibazo yahawe kurwanya na n’ubu bigihari ntiyaba abeshye. 

Buri munsi abatuye Isi baba bahanze amaso abita ku buzima mu bihugu byabo ngo babagezeho amakuru agezweho y’icyorezo cya COVID-19 aho batuye. Usibye guhanga amaso izo nzego mu bihugu, uwavuga ko abatuye Isi n’ubwo batazi igihe izazira, bategereje n’umutima uhagaze inkuru izaturuka i Geneve mu Busuwisi ku cyicaro cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima ivuga ko habonetse umuti n’urukingo rw’icyorezo cya COVID19, ntiyaba abeshye. 

Uyu mugabo Tedros ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na “Community Health” yabonye mu mwaka wa 2000 ayikuye muri kaminuza ya Nottingham mu Bwongereza, izina rye riravugwa cyane n’abakemanga imikorere ye mu rwego rw’ubuzima. Mbere y’imyaka ibiri n’igice uyu mugabo yari mu nzego nkuru z’igihugu cye cya Ethiopia aho yayobowe minisiteri y’ubuzima igihe kingana n’imyaka 7. 

Nyuma yo kuva muri minisiteri y’ubuzima yaje guhindurirwa imirimo nuko atangira kuzuza inshingano za minisiteri w’ububanyi n’amahanga mu gihe cy’imyaka itanu. Mu mwaka wa 2017 ni bwo uyu Tedros yatorewe kuyobora uyu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima. Uyu mugabo w’imyaka 55 magingo aya hari abakemanga ubushobozi bwe muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID19 doreko ubwo yayoboraga minisiteri y’ubuzima muri Ethiopia yananiwe kurwanya icyorezo cya Macinya inshuro eshatu zose. 

Mu mwaka wa 2017 hari itsinda ry’abaganga n’impuguke mu by’ubuzima bandikiye ibaruwa ifunguye (Open Letter) Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima. Iyi barwa yashyizweho umukono n’itsinda ry’ inzobere mu buzima 18 yashinjaga uyu muryango ko wagaragaje integer nke mu gukumira icyorezo cya Macinya cyibasiye Sudan mu mwaka wavuzwe haruguru. 

Hirya y’ibyo mu gihe uyu Tedros yimamariza umwanya ariho ubu, abantu ntibahwemye kwerekana ko umuntu wagize uruhare rusesuye mu guhisha amakuru ku bijyanye n’icyorezo cya Macinya cyayogoje Ethiopia mu mwaka wa 2006, 2009, 2011. Mu iyo myaka yavuzwe iyu iki gihugu cyagiye cyanga ubusha mpuzamahanga cyanga ko n’icyo cyorezo cyakwitwa Macinya. Mu mazina aremereye yamushinja ibyo harimo Lawrence O.Gostin wayoboraga O’Neill Institute for National and Global Health Law kibarizwa muri kaminuza ya Georgetown. 

Uyu Tedros warezwe guhisha amakuru kuri Macinya yibasiye igihugu cye ubwo yari minisiteri w’ubuzima ibyo birego n’ubu byagarutse hiyongeraho n’ibindi bya COVID19. Ubu noneho arashinjwa gushimagiza ingamba zafashwe n’Ubushinwa mu gukumira icyorezo cya COVID19. Abahanga mu kurwanya indwara z’ibyorezo bavuga ko iyo amakuru abonekeye ku gihe bifasha gushyiraho ingamba zo gukumira icyorezo.

Mu ntangiro za Werurwe ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyanditse inkuru ivuga ukuntu u Bushinwa bwasibanganyije ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 mu mpera za Ukuboza 2019. Indi ngingo yerekana ko u Bushinwa butashatse gutangira amakuru ku gihe ni uko bahannye abaganga bashatse kuburira iki gihugu iby’iki cyorezo. 

Usibye kuba uyu Tedros ashimagiza ingamba z’Ubushinwa abandi babushinja ko iyo butangirira amakuru ku gihe icyorezo cyarigukumirwa kitarogera amahanga. N’ubwo Isi ihanze amaso Dr. Tedros n’umuryango muri uru rugamba, abandi ntibahwema gukemanga imikorere ye. 


Dr Tedros ntiyorohewe n'abanenga imikorere ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND