Dolors
Sala Carrió w’imyaka 82 y’amavuko yaguye mu gace ka Manresa, mu mujyi wa Barcelona
muri Espagne aho yari amaze iminsi arwariye icyorezo cya Coronavirus .
Benshi
mu bakinnyi Pep. Guardiola yatoje haba muri FC Barcelona ndetse no Muri
Man.City atoza kuri ubu, ndetse na nyinshi mu nshuti ze, bamwoherereje ubutumwa
bumwihanganisha n’umuryango we muri ibi bihe bigoye byo kubura umubyeyi wabo.
Uretse
amakipe Guardiola yatoje, andi makipe, abakinnyi ndetse n’abafite aho bahuriye
n’umupira w’amaguru batanze ubutumwa bwihanganisha Guardiola n’umuryango we.
Ikipe
ya Manchester United ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter batangaje ko
bababajwe n’iyi nkuru y’akababaro ba ihanganisha Guardiola n’umuryango we.
Bagize
bati "Buri wese muri Manchester United yababajweno kumva iyi nkuru y’akababaro,
twihanganishije Pep. Guardiola n’umuryango we ".
Ikipe
a Arsenal nayo ibinyujije kuri Twtter agize iti "Twababajwe cyane n’iyi nkuru y’akababaro,
twihanganishije kandi dukomeje Pep. Guardiola n’umuryango we muri ibi bihe
bigoye barimo, turabakunda ".
Mu
kwezi gushize Guardiola yatanze Miliyoni imwe y’ama-Euro kuri bimwe mu bitaro
byo mu gace akomokamo bya ‘Barcelona Angel Soler Daniel Foundation and Medical
College’ mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu cya
Espagne.
Espagne
n kimwe mu bihugu bibasiwe kandi byazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus, kuko
imaze guhitana abantu barenga 13,000, umubare munini ukaba umaze kwandura iki cyorezo.

Umubyeyi wa Pep.Guardiola yitabye Imana ku myaka 82 y'amavuko