Iyi nkuru ibabaje yamenyekanye ahagana saa Sita z'amanywa kuri iki cyumweru. Dj Miller yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal yari amazemo icyumweru. Amakuru atangazwa n’abo mu muryango we avuga ko yari amaze icyumweru mu bitaro arwaye indwara yitwa ‘Stroke’.
Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe. Dj Miller asize umugore Nigihozo Hope n’umwana bibarutse kuwa 17 Ukwakira 2019. Ubukwe bwabo bwabaye muri Kamena 2019.
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA