Llorente
watsinze ibitego 2 muri 3-2 ikipe ya Atletico Madrid yatsinze Liverpool mu
mukino wo kwishyura wa 1/8 cya UEFA Champions League wabereye ku kibuga Anfield
mu kwezi gushize, ubwo yari yinjiye mu kibuga asimbuye Diego Costa ku munota wa
56, ntibyamubujije gukorera amateka mu Bwongereza muri uyu mukino wamaze
iminota 120.
Ibi
byatumye Atletico Madrid isezerera Liverpool iyitsinze ibitego 4-2 mu mikino
yombi.
Nyuma
y’uyu mukino, Llorent yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko imbwa
ye yayihaye izina rishya ubu ikaba yitwa ‘Anfield’.
Mu
butumwa yanditse kuri Instagram,Llorente yagize ati “Anfield ‘imbwa ye’ iri
kureba uko ku Isi biri kugenda."Arangije ashyiraho ifoto y’iyo mbwa.
Ntabwo
ubu butumwa bwa Marcos Llorente bwakiriwe neza n’abakunzi ba Liverpool, dore ko
benshi muri bo babifase nko kwishongora byuzuyemo n’agasuzuguro kenshi.
Imbwa ya Llorente yitiriwe Anfield

Marcos Llorente yatsinze ibitego bibiri mu mukino Atletico Madrid yasezereyemo Liverpool