Isi yose iri mu kaga gashingiye ku bukene, impfu zirenze imitekerereze ya muntu, amaso yaheze mu kirere aho benshi bategereje urukingo rwa Covid-19. Kuri ubu Amerika iri ku isonga mu kwibasirwa mu gihe u Bushinwa buri ku isonga mu guhangana na Coronavirus.
Ubu Isi yose ifite ikibazo cy’ubukungu, ikibazo cy’uburwayi bw’abantu benshi, impfu zidafite gitangira ndetse n’inzara ikabije mu bice bitandukanye by’Isi. Mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo ya LCI, aba dogiteri babiri bari barimo bibaza uburyo urukingo rwa coronavirus rushobora kugeragezwa.
Baje kwibaza niba
badashobora kurugeragereza muri Afrika aho abaturage badafite amikoro baherereye
ndetse bakanavuga uburyo muri Africa nta bikoresho bihari bihagije byifashishwa mu kurinda ikwirakwira
rya coonovirus. Amerika yabaye nk’intare ishaje imbeba ziri kurigata iminwa, muri macye Covid-19 yagize iki gihugu nk'ayo ifundi zigira ibivuzo.
Bimwe muri byinshi ushobora kuba
wibaza ku rugamba ruri kurwanwa na buri wese ku Isi:
Ø Ese kuki Africa ari yo barimo gushaka
kugeragerezamo urukungo kandi hari imibare micye y'abarwayi ndetse n'impfu nke?
Ø Ni iyi mpamvu ibihugu by’ibihanganye
n’ibikomerezwa muri Politike biri kwibasirwa cyane?
Ø Ni nde wo gutabara ko amaso y'abatuye
Isi yaheze mu kirere bategereje urukingo rwa Covid-19 nk'abategereje Yezu Kirisitu?
Ø Ko idindira ry’ubukungu rikabije Isi iri kugana he yuzuyemo abakene?
Ø Ni iki kihishe inyuma y’inkunga
Amerika iri guhabwa ndetse n'izo iri guha amahanga n'ubwo benshi bari kuzanga ibintu binatuma benshi bafata Amerika nk’igihugu kiri gukina umukino wo kwihishanwa
mu gihe cya Covid-19?
Amagambo y’urudaca mu banyafurika bibaza impamvu igeragerezwamo rukingo
Mu kiganiro
cyanyuze kuri Televisiyo imwe ikorera mu Bufaransa hari abaganga bumvikanye
bakora ubusesenguzi ku bijyane n’uburyo hatangirwa kugeragezwa urukingo rwa Coronavirus. Izi nzobere mu buvuzi zirimo Jean-Paul Mira uyobora ibitaro bya Cochin Hospital byo muri Paris
na Camille Locht ukorera mu kigo cy’ubushakashatsi cya “French National
Institute of Health and Medical Research (Inserm)”.
Jean-Paul Mira yabajije Camille Locht, ikibazo kigira giti ”Ese nta kuntu buriya uru rukingo rwajya kugeragerezwa muri Africa aho nta masike bagira, nta buvuzi, abarwayi ntakwitabwaho nyine bigakorwa nk'uko bageragerejweho urukingo rwa HIV binyuze mu bakoraga uburaya kiriya gihe?”
Yunzemo agira ati”Ni iki utekereza?”. Mu gusubiza na we yasubije yiyamamura ati ”Uri mu kuri cyane rwose, gusa natwe ntabwo byabuza ko twazabikora
no mu burayi cyangwa muri Asia” Aya
magambo yumvikanye nabi mu matwi ya buri Munyafurika ndetse n'inshuyi yose ya Africa.
Bamwe mu bantu bazwi bavuze kuri iyi
ngingo harimo; Didier
Drogba na Samuel Eto'o ba rurangiranwa ku Isi mu gukina umupira w’amaguru. Aba
bagabo bagaragaje ko aka ari akarengane ndetse kanabimburiwe n'irondaruhu
rikabije. Bavuze ko aba baganga bagomba kumenya ko Africa atari ikigo gikorerwamo
ubushakashatsi ndetse ko ibi ari ubwiyemezi kuko Africa ntabwo yazahajwe n’iyi ndwara
kurusha ibihugu by’iburayi.
Ese kuki Africa ari yo igomba kugeragerezwaho uru rukingo? Menya ibihugu bitanu byazahajwe n'iki cyorezo ku Isi hose
1.
America
Umubare w’abarwayi
urangana na 275,957, aba bangana na 25.17% by'abarwayi ba Covid-19 bose ku Isi. Abamaze
guhitanwa n'iyi ndwara ni 7,385 ku ijanisha, barangana na 12.49% by'abahitanwe na Covid ku Isi hose.
2.
Italy
Mu Butaliyane umubare w’abarwayi ni 119,827 bangana na 10.9%
by'abarwayi bose ku Isi. Abamaze
guhitanwa n'iyi ndwara ni 14,681, ku ijanisha bakaba bangana na 24.83% by’abamaze
guhitanwa n'iki cyorezo.
3.
Spain
Umubare w’abarwayi ni 119,199 bangana na 10.87% by’abarwayi
bose. Abamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni 11,198, ku ijanisha barangana na 18.9% by’abamaze
guhitanwa n'iki cyorezo
4.
Germany
Umubare w’abarwayi urangana na 91,159 ku ijanisha ni 8.31% by'abarwayi bose bamaze
kwandura iyi ndwara naho abo imaze guhitana barangana na 1,275, ku ijanisha
barangana na 2.15% by’abamaze guhitanwa n'iki cyorezo.
5.
France
Umubare w’abarwayi ni 64,338 aba bangana na 5.86%% by’abarwayi
bose ku Isi, abamaze guhitanwa n'iyi ndwara ni 6,507, ku ijanisha barangana na
11% by’abamaze guhitanwa n'iki cyorezo
Kuki ibihugu by’ibihanganye n’ibikomerezwa muri Politike biri kwibasirwa cyane n'iyi ndwara?
Coronovirus cyangwa Covid-19 ni icyorezo kimeze nk'icyaje ku Isi gitunguranye gusa hagendewe ku mpamvu zigenda zitangazwa umunsi ku wundi, ibijyanye na Covid-19 ntabwo bivugawaho rumwe na benshi.
Benshi bibaza impamvu umuntu ashobora kuba yakora ibintu bitangaje kandi bihambaye akaba yananirwa gukora umuti w’indwara nk'iyi bivugwa ko ijya kumera nk’ibicurane. Aha ni naho benshi bahera bibaza impamvu iri kwibasira ibihugu by’ibihanganye ndetse n’abantu bakomeye ku Isi cyane?
N'ubwo hari ibihuha byinshi bivugwa kuri iyi ndwara harimo n'iby'uko yaba yarakozwe n'umuntu, ndetse hari n'ndi ataremezwa avuga ko iyi virusi ishobora
kuba yarakozwe ku gapingane k’ibihanganye ari byo Amerika n’iguhgu cy’u Bushinwa
gafatiye kuri murandasi y’icyiciro cya 5 (5G) yabaye intandaro y'umwuka mubi
hagati y'ibi bihugu.
Iyi ngingo
nayo iri mu bishimangira ko iyi virusi ishobora kuba ifite isoko muri Amerika. Bivugwa ko yageze mu Bushinwa ijyanywe n'Abanyamerika ikaza kugera mu Bushinwa
neza inyuze muri resitora y'Abataliyane nyuma abashinwa bamara kuyibona
bakirinda guhita batangaza ko batewe na virusi bakayiga bakaza kuyisubiza Abataliyane bakaba aribo bayijyanye muri Amerika nanone.
Amakuru ahamye kuri iyi ngingo ntabwo avugwa byeruye
gusa amagambo Perezida wa Amerika yateranye na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga
mu Bushinwa bitana ba mwana k'uwaba yarakoze iyi virusi, byateye urujijo muri
rubanda rugufi.
Ubu ikitezwe ni ibizava mu biganiro byakozwe na Perezida Trump wa Amerika ndetse na Perezida Xi Jiping w’u Bushinwa
ku iranduka ry’iki cyorezo dore ko benshi mu batuye Isi ari ho bateze gutabarwa.
Ni nde wo gutabara ko amaso y'abatuye Isi yaheze mu kirere bategereje urukingo rwa Covid-19 nk'abategereje Yezu Kirisitu?Inkuru nziza amatwi ya benshi ku Isi yiteguye kumva magingo aya, ni ukumva ijwi riturutse mu muryango w'Abibumbye binyuze mu ishami rishizwe ubuzima bavuga ko umuti cyangwa urukingo rw’iki cyorezo wabonetse.
Ku kijyanye n'aho iby'urukingo rugeze nta gihe gihari usibye ko bimwe mu bigo bigera kuri 20 biturutse mu bihugu bitandukanye byahawe uruhushya rwo gukora uyu muti bimwe muri byo byatangiye kuwugerageza.
Muri ibyo bihugu harimo ibyatangiye guteza umwiryane aho bamwe batangiye kuvuga ko bagomba
kurugeragereza ku banyafurika. Gusa magingo aya uwatangaza igihe uyu muti
uzabonekera yaba ari kubeshya nk'uko bitangazwa na World Health Organization (WHO).
Ni iki kihishe inyuma y’inkunga America iri guhabwa n'izo iri kwingingira amahanga gufata n'ubwo benshi bari kuzanga binatuma benshi bafata Amerika nk’igihugu kiri gukina umukino wo kwihishwanwa ?Vladmir Putin na Donald Trump
Mu minsi ishize ni bwo America yumvikanye ivugwa ko umukire wo mu Bushinwa Jack Ma nyiri ikigo cya Alibaba yabateye inkunga isaga Miliyaridi $1.8 yo kugura ibikoresho. Nyuma y'ibi haje indi nkuru ndetse n'amajwi umukuru w’igihugu cya Iran avuga ko yanze inkunga iturutse mu gihugu cya Amerika kubera ko atabizeye ndetse ko nta mubano bafitanye ku buryo babatera inkunga.
Kuwa 31 Werurwe 2020 Perezida Vladmir Putin yateye inkunga igihugu cya Amerika aho yagihaye ibikoresho bigifasha guhangana n'iki cyorezo dore ko Amerika igeze ahaga aho abarenga 1,314 bapfuye mu munsi umwe. Ibi mu gihe biri kuba Abanyamerika baherutse gutangaza ko abagera ku bihumbi 240 bashobora kuzahitanwa n'iyi ndwara.
Ubu Abashinwa hafi
ya bose bari kuvuga ko iki cyorezo babashije kugihashya ndetse ibikorwa hafi
ya byose byakomeje usibye amashuli atarongera gufungurwa ku mugaragaro. Uburyo abashinwa bari guhangana n'iki
cyago bivugwa ko bakoresheje ikoranabuhanga rihambaye, gusa hari n’imiti ngo ya gakondo bakoresha. Bajya bavuga ngo nyirabugenge n'ubugenge bwayo! Ntawamenya uburyo bari gukoresha kuko ubu nta bantu bashya bari kwandura nka
mbere.
Idindira ry’ubukungu rikabije benshi
bari kwibaza aho Isi iri kugana
Idindira ry’ubukungu ntabwo ari ikibazo kikibazwaho cyane kuko benshi mu batuye mu bice bitandukanye by’Isi, babayeho nabi aho hari abirirwa bacungana n'utugozi dushumitse munda zabo ngo hatagira utwiba akabibutsa inyagwa y’inzara ibageze ahaga.Ifoto yerekana imanuka ry'ubukungu
Hari ibihugu biri gukora uko bishoboye bigafasha abatutage babyo binyuze mu kubaha ibiriwa gusa nabyo benshi barabishima ariko ntibibabuza gutecyereza uko ejo bizaba bimeze kuko niba umuntu amaze ibyumweru 2 akaba yatangiye kubura ibiryo, ahita atangira kwibaza uko bizaba bimeze mu gihe kingana n'ukwezi agiye kumara aryamye mu nzu.
Kwibaza
cyane ku iherezo ry’iki cyorezo, byaba ari ukwiruka ku muyaga, gusa
igishoboka ni ukubahiriza ibyo inzego za Leta zigusaba ndetse n'iz'ubuzima
ugategereza igihe umuti cyangwa urukingo bizabonekera. Uko ubyubahiruza ni ko
urinda umuryango wawe kandi nawe wirinda.
Ikindi cy’ingenzi
ugomba kwibuka ni ukutaryama ngo utere agati mu ryinyo, niba hari uko wifashije
wagerageza kureba niba umuturanyi wawe hari uko wamufasha nawe ubuzima
bukicuma. Guma mu rugo, karaba intoki kenshi gashoboka, wirinda kwikorakora mu
maso, ukorere imyitozo ngorora mubiri mu rugo niba bishoboka ndetse unabikunda
ujye urya ibintu bikunguhaye kuri vitamin c byiganjemo imbuto ndetse n’imboga.
Src: worldometers.info,WHO,rfi.fr,
businessinsider.com, usatoday.com
TANGA IGITECYEREZO