RFL
Kigali

Yesu Kristo abambirwa i Nazareti, umukinnyi Gariel Jesus abona izuba; Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:3/04/2020 9:10
0


Iyo umunsi runaka ugeze usanga hari byinshi byibukwa mu mateka yaranze uwo munsi. Tariki ya 03 Mata ni umunsi wa 93 mu minsi y’umwaka, hasigaye iminsi igera kuri 272 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.



Bimwe mu byaranze iyi tariki

33: Umunsi wemejwe n’abanyamateka ko ari bwo Yesu Kristo w’i Nazareti yabambwe.

801:Umwami Louis Pious  yigaruriye umujyi wa  Barcelona Barcelona 

1043: Edward the Confessor yambitse ikamba ry’umwami w’u Bwongereza.

1077: Inteko Nshingamategeko ya mbere yashinzwe i Friuli.

1834: Mu ntambara y’u Bugiriki iharanira ubwigenge, aba Generari batangiye urukiko rw’ubugambanyi.

1885: Gottlieb Daimler, yahawe uburenganzira n’u Budage bwo gukoresha moteur.

1922: Joseph Stalin yabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka ry’aba Communist ba Soviet Union.

2004: Ibyihebe by’abayisiramu byapfiriye mu mutego watezwe n’abapolisi, kuya 11 Werurwe mu nzu zabo i Madrid.

2010: Apple Inc , yasohoye iPad na telephone za Tablet.

2013: Abantu barenga 50 Barapfuye  bazize umwuzure w’imvura  idasanzwe yaguye  ahantu hatandukanye nka; La Plata, Buenos na Argentine

2018: Icyicaro cya You Toube cyararashwe.

 Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1367: Henry IV, Umwami w’u Bwongereza.

1973: Matthew Ferguson, umukinnyi w’amafilime w’umunya Canada.

1979: Leandro Vieira,umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brezil.

1904: Sally Rand, Umubyinnyi w’Ikirangirire w’Umunyamerika.

1994: Kodi Nikorima; Umukinnyi mpuzamahanga mu mukino wa Rugubi ukomoka muri New Zealand.

1996: Mayo Hibi; Umuyapani ukina umukino wa Tennis.

1997: Gabriel Jesus, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazile.

1998: Paris Jackson;Umukinnyi wa Filime, umunyabugeni akaba n’umuririmbyi ukomoka muri Amerika.

Abatabarutse kuri iyi Tariki

1982: Warren Oates, Umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika.

1983Jimmy Bloomfield, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umwongereza wanagurishaga akaba n’umucungamutungo w’abakinnyi.

1986Peter Pears,Umuhanga  w’Umwongereza .

1987Tom Sestak, Umukinnyi w’umupira w’amaguru  w’umunyamerika.

1988Milton Caniff, Umunyamerika wamamaye cyane mu bijyane no gushushanya.

1990Sarah Vaughan, Umuhanzi w’umuririmbyi w’Umunyamerika.  

2007: Eddie Robinson, Umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru w’umunyamerika.

2016: Joe Medicine Crow, Umunyamateka, Umwanditsi w’umunyamerika.

2016: Koji Wada, Imuhanzi wari ikirangirire mu Buyapani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND