RFL
Kigali

Shampiyona y’u Bubiligi yasojwe imburagihe kubera Coronavirus, Club Brugge yegukana igikombe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/04/2020 22:26
0


Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi yabaye iya mbere ku mugabane w’u Burayi isojwe imikino yari iteganyijwe yose idakinwe kubera icyorezo cya Coronavirus, aho imikino yari isigaye yateshejwe agaciro urutonde rugumishwa uko rwari rumeze, ClubBrugge yegukana igikombe mu gihe Beveren ya Djihad iri mu mazi abira.



Babinyujije ku rubuga rwa Internet rwa shampiyona y’u Bubiligi, abashinzwe gutegura shampiyona zo mu byiciro bitandukanye mu Bubiligi, bamaze gufata umwanzuro wo kuzisoza harimo n’iyo mu cyiciro cya mbere yaburaga umunsi umwe ngo isozwe, kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje gufata indi ntera no guhitana ubuzima bwa benshi.

Ni nyuma y’iminsi yari ishize iyi shampiyona ihagaritswe by’agateganyo kimwe n’izindi shampiyona nyinshi ku isi, ubu mu Bubiligi bamaze kwemeza ko iy’uyu mwaka yashyizweho akadomo.

Ikipe ya Club Bruges yari iri ku mwanya wa mbere n’amanota 70, aho yarushaka Gent ya kabiri amanota 15, ni yo yahise yegukana shampiyona hatiriwe hakinwa imikino ya kamarampaka ‘Playoffs’, naho ikipe ya Waasland-Beveren ya Djihad Bizimana yari ku mwanya wa nyuma n’amanota 20, irushwa n’iya 15 amanota abiri gusa, ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko Tariki 15/04/2020, ari bwo hazaterana inteko rusange izemeza iyi myanzuro yafashwe kuri uyu wa Kane, bityo Club Bruges igahabwa igikombe cya shampiyona 2019/2020.

Uko Shampiyona y’u Buligi yasojwe ku munsi wa 29, Amakipe 10 ya mbere

1. Club Brugge 70

2. KAA Gent 55

3. Charleroi 54

4. Antwerp 53

5. Standard 49

6. KV Mechelen 44

7. KRC Genk 44

8. Anderlecht 43

9. Zulte Waregem 36

10. Excel Moeskroen 36


Club Brugge izahabwa igikombe cya shampiyona nubwo imikino yose itakinwe


Beveren ya Djihad ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND