Umufatanyabikorwa w’imena wa Mukura Vs akaba anayibereye Perezida, Olivier Nizeyimana, abinyujije mu kigo ayobora cya Volcano Express Ltd, yatanze inkunga y’ibiribwa mu turere 10, buri karere agaha toni 1 y’umuceri ndetse na Toni 1 ya kawunga mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 yahagaritse ubuzima bw'abatuye Isi.
Uturere
twagenewe inkunga ni Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Nyarugenge, Rubavu,
Rusizi, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.
Ubuyobozi
bwa Volcano bwatangaje ko bwahisemo utu turere kubera ko ahanini ari ho
bakorera ingendo gusa bwongeraho ko ari bwo bushobozi bashoboye kubona.
Nizeyimana
yateganyije ko buri karere gahabwa Toni imwe y’umuceri na Toni imwe ya kawunga
ngo bizahabwe abaturage batabasha kubona icyo kurya kubera ko baryaga ari uko
bavuye guca inshuro y’umunsi cyangwa bamwe bita ba Nyakabyizi.
Guhera
mu mpera z’icyumweru gishize, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abaturage
badafite ubushobozi bwo kubona ibiribwa muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo,
bazafashwa bahabwa ibiribwa.
Ibi
biribwa bikaba bihabwa ahanini abantu bari basanzwe bakora nyakabyizi
bagashobora kubona ibibatunga, nyamara muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya
Coronavirus bakaba batagisohoka ngo bajye gukora.
Minisitiri
w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibyo biribwa bigomba
gutangwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali; iz’umurenge zikazunganira.
Olivier Nizeyimana yatanze inkunga y'ibiribwa ku baturage muri iki gihe cya Coronavirus
TANGA IGITECYEREZO