RFL
Kigali

COVID-19: Igihe cyo ku #GumaMuRugo, gufunga amashuri, insengero, utubari n’imipaka kiyongereyeho iminsi 15

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/04/2020 1:40
0


Kuri uyu wa 1 Mata 2020 habaye Inama y’abaminisitiri idasanzwe yayobowe Perezida Paul Kagame yanzuye ko igihe cyo gufunga ibikorwa bitandukanye n’imipaka y’igihugu cyongerwaho ibyumweru bibiri mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Menya ingo 6 zikubiyemo ibyavugiwe muri iyi nama.



Kuri uyu wa Gatatu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video conference) mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Tariki ya 21 Werurwe 2020 ni bwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko kubera intera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, imipaka yose ifunzwe, ko abantu bose uretse abatanga serivisi zikenewe cyane, bagomba kuguma mu rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri gishobora kongerwa, mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, hari hamaze gushira iminsi 11 muri 14 yari yagenwe. N'ubwo imibare igaragaza ubwandu bushya bwa Coronavirus mu Rwanda nayo ikomeje kuzamuka, ariko itanga icyizere na cyane ko nta bwandu burahererekanywa cyane hagati mu gihugu ukongeraho ko n'abarwayi bose b'iyi ndwara mu Rwanda nta n'umwe urembye urimo.

Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus atahuwe mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, mu gihugu hamaze kuboneka abantu 82 banduye Coronavirus. Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bakaba bari koroherwa. Abenshi muri bo magingo aya nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yatanze ku wa 27 Werurwe 2020 yahumurije Abanyarwanda mu gihe igihugu kiri mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

Yasabye Abanyarwanda kugira uruhare mu iyubahirizwa ry’amabwiriza agamije ko iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira hose, bakihanganira ingorane zose yaba yarabateye. Kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati yawe n’abandi, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi; ni bimwe mu byo Perezida Kagame yashishikarije Abanyarwanda gukurikiza muri ibi bihe.

Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (Lockdown), Inama y'Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza ingamba ho iminsi cumi n'itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n'iminota 59 z'ijoro (23:59):

a. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe, kereka serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

b. Ibikorwa by'ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya neza igihembwe cy’ihinga B (season B). lbyo bikazakorwa hubaritirizwa ingamba za Minisiteri y'Ubuzima mu gukumira icyo cyorezo.

c. Insengero zizakomeza gufunga.

d. Amashuri y’ibyiciro byose (yaba aya Leta n'ayigenga) azakomeza gufunga. Inama y'Abaminisitiri yasbye ko abanyeshuri bashyirirwaho uburyo bwo gukomeza kwihugura hifashishijwe ikoranabuhanga.

e. Abakozi bose (aba Leta n'abikorera) bazakomeza gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi zikenewe cyane zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

f. lmipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda batahuka mu Gihugu bemerewe gutaha, ariko bagahita bashyirwa mu kato (isolation) k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

g. Ingendo hagati y'imijyi n;uturere tw’lgihugu zizakomeza guhagarara, kereka ku mpamvu za serivisi z'ubuzima cyangwa serivisi z’ingenzi. Ubwikorezi bw'ibiribwa n'ibikenerwa by'ibanze buzakomeza.

h. Amasoko n'amaduka y'ubucuruzi bizakomeza gufunga, kereka ahacururizwa ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by'isuku, ibikomoka kuri peteroli n'ibindi bikoresho by’ibanze.

i. Moto ntizemerewe gutwara abagenzi, ariko zishobora gutwara ibintu by’ibanze mu kubigeza ku bandi.

j. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

k. Resitora na cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

l. Abantu barakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga igihe cyose bishoboka haba mu kwishyurana no gukoresha serivisi za banki.

Muri iyi nama kandi Minisitiri w’Ubutabera yamenyesheje abagize Guverinoma uko Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Inama y'abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry'ubukungu rishobora guterwa n'icyorezo cya Covid-19, no gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z'icyo cyorezo.


Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND