RFL
Kigali

Canada: King Ruganzu yasohoye indirimbo 'Pole Pole' ishishikariza urubyiruko gukunda umurimo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2020 12:16
0


Umuhanzi Nyarwanda uba muri Canada, Robert Ruganzu ukoresha izina ry'ubuhanzi rya King Ruganzu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Pole pole' yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushishikariza urubyiruko gukunda umurimo kuko ntacyo wageraho utagikoreye.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, King Ruganzu yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse ashaka kubwira abantu ko bakwiriye gukora cyane bakima amaso ibibaca intege. Ati "Pole pole ivuga ku gukora cyane nta gucika intege. Uzabona umusaruro nyuma. Ntacyo wageraho utagikoreye. Ni ukubwira urubyiruko ko hari igihe bizaza n'ubwo yaba adafite n'ijana. Never give up (nta gucika intege)".

King Ruganzu ni umunyarwanda utuye muri Canada ari naho akorera umuziki. Avuga ku ntego afite mu muziki, yagize ati "Intego mfite ni ukuzamura music nyarwanda mu kurwanya ibiyobyabwenge, abasore bagakora bakumva ko ubuzima buza buhoro buho nta n'umwe uvuka afite. Ninjiye muri music last year ariko nari nsanzwe nkora video production kuri YouTube chanel yitwa IwacuFilmz mu gihugu cy' u Rwanda".


King Ruganzu ari kubarizwa muri Label yitwa Cassanova Ent nyirayo akaba ari Jarimba the cassannova ari nawe mujyanama we. Yavuze ko Manager we ari umunyakenya usanzwe ari Producer w'indirimbo z'amashusho (Video producer) akaba ari nawe umutungangiriza amashusho.

King Ruganzu na Producer Jarimba the cassannova bakoranye indirimbo ye ya mbere yitwa 'Ni wowe Natoye'. Indirimbo Pole pole ni iya kabiri ashyize hanze, akaba yarayikoreye muri Kenya itunganywa na Producer Paccy Byow muri Hinga music Ent. King Ruganzu yigiye mu Rwanda kugenza arangije amashuri yisumbuye. Ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Canada.

King Ruganzu ashyize imbere gukora indirimbo zigisha urubyiruko

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POLE POLE' YA KING RUGANZU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND