RFL
Kigali

Narebye mu Ijuru akanya gato mbabazwa cyane n'uko bahise bangarura ku Isi- Ev Mutabaruka Fulgence

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2020 22:49
0


Umuvugabutumwa akaba n'umuhanzi mu muziki wa Gospel, Mutabaruka Fulgence yasangije abantu ubutumwa yahawe mu iyerekwa yagize mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/03/2020 aho avuga ko yagiye mu ijuru akamarayo akanya gato akababazwa no guhita agarukwa ku Isi.



Ev Mutabaruka Fulgence ukunze kurangwa n'ibikorwa by'urukundo byo gufasha abatishoboye, magingo aya ni umukristo wa ADEPR Nyamugari muri Paruwase ya Gatsata mu Rurembo rw'Umujyi wa Kigali. Kuva ageze muri ADEPR, hashize umwaka n'amezi hafi 7.

Mbere yo kujya muri ADEPR, Ev Fulgence yabarizwaga muri Evangelical Restoration church Nyacyonga, nyuma yaho aza guhamagarirwa gukorera umurimo w'Imana muri ADEPR ari nabwo yaje kwerekezayo nk'uko yabitangarije InyaRwanda.com

Mu butumwa yahaye INYARWANDA Ev Fulgence yagize ati:

"Yesu ashimwe nitwa Fulgence Mutabaruka, ndakijijwe, ndubatse, mfite abana 4. Nkorera umurimo w'lmana mu itorero rya ADEPR mbarizwa muri Proise ya Gatsata ku mudududu wa Nyamugali. Ndi umuvugabutumwa bwiza mbimazemo imyaka 14, nkaba n'umuhanzi mbimazemo imyaka 6. Mfite impamyabumenyi ya A2 muri Theology.

Nifuje kubaha message nahawe ubwo najyanwaga mu ijuru mu buryo nakwita ko ari ubw'umwuka. Hari kuwa 28/03/2020. Nari naryamye ntinze kuko nari naryamye ku manywa cyane kubera gahunda iri ku isi yose, ya GUMA MU RUGO cyangwa Stay at home mu ndimi z'amahanga. Byatumye ndyama saa munani z'ijoro, nari ndimo nsoma Bibiliya ndeba n'amakuru hirya no hino kuri corona virus.

Maze kuryama-nza kugira inzozi ariko zanjye bwite, ibyari bikubiyemo bigendanye n'ubuzima bwanjye bwite singombwa byo kubibabwira kuko inzozi nagize zanteye ubwoba nahise ninjira mu bihe byo gusenga nisengera ubwanjye, nsengera family yanjye, nsengera u Rwanda ndetse n'isi muri rusange, kubera ibihe turimo maze naniwe ndongera ndaryama ndasinzira.

Nyuma naje kubona natsa imodoka nsanzwe ntwara yanga kwaka nsohoka ngiye kureba impamvu bayinzaniye yaka nkaba nyakije ikanga. Nahise mbona mu modoka hazamutsemo ikintu kimeze nk'ipoto y'amashanyarazi, ngira ubwoba bwinshi iyo poto irazamuka cyane igera hejuru mu bicu, ni uko numva umuntu arambwiye ngo ninurire iyo poto ariko sinamurebaga, ni uko mpita numva imbaraga zimeze nk'amashanyarazi ziramfashe ni uko ndurira

Mbona iyo poto irimo itumbagira mu kirere ni uko umuntu wari untwaye ntabonaga arambwira ngo ntugire ubwoba ubu ntacyo waba ni uko ngenda ntafite ubwoba, mfite umunezero mwinshi kuko hari n'aho nageraga nkarekura numva nishimye cyane. nyuma uwo twari kumwe wari untwaye ntagiriwe ubuntu bwo kubona, yambwiraga ariko simubone, arantwara anyinjiza ahantu, hari ama salle menshi ariko agiye afunze, ujyamo ari uko ufunguriwe.

Aho twageze bwa mbere twahageze, nkihinjira numva nsazwe n'umunezero ntaragira kuva navuka. Mpasanga abantu bambaye neza, imyambaro nayo ntarabona n'uko banyakirana umunezero mwinshi ntarabona. Mbona bandirimbira nanjye nuzuye umunezero mwinshi.

Nuko akomeza kuntambagiza muri izo salle zitandukanye, aho nageraga hose, nasangaga abahari bambaye bitandukanye n'abandi kandi baririmbaga bakora n'ibimenyetso, bitandukanye, banyishimiye. Ni uko ndakomeza nzenguruka muri uwo munezero mwinshi nishimiwe cyane kandi nanjye nari nishimye, nta na kimwe nibukaga mu byo nasize ku isi.

Ni uko barakomeza baranzengurutsa,ngera mu yindi salle mpasanga amafoto y'abantu bose baje aho ngaho, ariko iyo salle yarimo amafoto gusa nta muntu nahabonye, banjyana mu yindi salle mpasanga abantu bagiye bahaza aribo ba bandi nabonye amafoto yabo. Nabonaga bameze nk'abantu bategereje ariko nabo mbona bafite umunezero mwinshi cyane.

Hanyuma icyo ntamenye sinamenye niba abo ngabo nabo barajyanywe muri ya salle irimo abantu nabonye bameze nk'abamarayika banyakiranye indirimbo n'umunezero. Ni uko uwo twari kumwe mbona amvanye aho ngaho amanura ahantu hepfo hari akantu kameze nk'inguni (cordor kandi nabonaga hanyerera cyane naho nabonaga ari inzira yinjira iza ha handi bamwe nabonye bameze nk'abategereje bari.

Maze mera nk'umuntu usohotse aho nari ndi ariko sinasohokeye aho ninjiriye. Ni bwo nahise niyumvisha mu mutima wanjye ko ntaje mu ijuru ahubwo naje kwiga kuko ni byo nabazaga byose nabonaga ndimo kubyandika ahantu.

Mbona hepfo y'iryo juru umaze gusohoka nabonaga hari abantu bahatuye hameze nk'aga centre karimo abantu b'ingeri nyinshi zitandukanye kandi buri wese ari mu kazi ke babonaga buri wese ari busy mu mirimo ye. Nuko ngira ikibazo kuba abantu baturiye ijuru ariko kurizamo mbona ntacyo bibabwiye

Uwo twari kumwe ntabashije kubona umva uko yansubije ari nabyo byatumye mfata umwanya nkandika kugira ngo ubu butumwa mbukugezeho. Yambwiye ati:

Nk'uko ubonye aba bantu baturanye n'ijuru ariko kurizamo bikaba ntacyo bibabwiye buri wese yibereye mubye, icyo bishushanya n'ikingiki; Abantu benshi bari ku isi bifuza kuzajya mu ijuru kandi bazi ko mu ijuru ari hejuru mu kirere ariko mu ijuru ni ahantu mu isi y'Umwuka nk'uko n'ikuzumu abantu benshi bibwira ko ko ari munsi y'itaka ariko ni ahantu mu isi y'umwijima.

Nuko rero abantu benshi ijuru ntiriri kure yabo ahubwo rirabegereye kandi nk'uko wabonye, abo bantu baturanye n'ijuru ariko ntibarikorere ni ko n'abantu ku isi bameze. Ushaka gukorera ijuru nafashe umuturanyi cyangwa urugo muri kumwe muturanye uzaba ukoreye ijuru.

Arambwira ngo nkuko ubonye ijuru ritari kure y'abantu ni ko n'aho kurikorera atari kure y'umuntu uwo ariwe wese. Nuko mpita niyumvisha ko ari message ngomba gutanga kuko ndi aho, nari namaze kumenya ko ntahaguma nza kuhakurwa. Nuko aho twari turi turahava turongera turazamuka tunyura muri ya cordor twamanukiyemo anjyana mu yindi salle nabonaga turimo turi 2 njyewe n'uwo wanjyanye ariko ntarebaga.

Mubaza ku bantu 3 bari abakozi b'lmana mu itorero kandi bayobora n'abandi bantu uwo twari kumwe abaza umwe kuri telephone ati kuki utaje mu ijuru, aramusubiza ati 'Nubwo nakoraga nk'ukora umurimo w'Imana ariko nahirimbaniraga inyungu nzanjye bwite, nuko ndagenda nihugiraho'. Nuko abaza abandi bose bamusubiza uko.

Ariko nubwo yarimo ababaza impamvu bataje mu ijuru, nabonaga we abizi ahubwo ari ngewe ashaka kumvisha impamvu ntababonye mu ijuru. Hanyuma uko nagarutse mu mubiri wanjye sinkuzi numvise nahageze, ariko mbabazwa n'uko ngarutse hari salle ntinjiyemo nari mfite amatsiko menshi.

Nuko mpita nkanguka ndi kuririmba indirimbo ya 405 mu ndirimbo zo gushimisha lmana, Ref ivuga ngo 'Umwami Yesu ubwo azaza x3, tuzamureba tunyurwe!' Ariko numvise nkunze mu ijuru nubwo namazeyo umwanya muto, nubwo hari byinshi nteretswe wakwibaza nanjye nakwibaza, ariko abari yo baranezerewe.

Abariyo baranyuzwe, abariyo ntibahangayitse kandi bifuza bakishimira kutubona. Mbahaye ibyo nahawe, mbabwiye amakuru y'urugendo nagize ibyo nabwiwe n'ibyo nabonye. Ntanakimwe nongereyeho nubwo numvaga mfite byinshi binyuzuye, numvise umutima wanjye utabinyemerera ariko Mwuka Wera agusobanurire birushijeho.

IMPAMVU NUMVISE NTABIGIRA UBWIRU NI IZl:

1) Inshingano yanjye ni ukuvuga ubutumwa ni yo bwasomwa n'abantu 10000 bukemerwa n'umuntu 1 agahindukira Data wa twese yaba akoze umurimo ukomeye.

2) Uwo nababwiye wantemberezaga ibyo yanyerekaga nandikaga kandi hari na message yampaye ambwira aho ijuru barikorera. Nkiri aho ngaho niyumvishaga ko ari ubutumwa ngomba gutanga ningaruka.

Murakoze Uwiteka abagirire neza. Yari Ev:Fulgence Mutabaruka"


Umuvugabutumwa akaba n'umuhanzi Fulgence Mutabaruka

REBA HANO 'ISARURA RIGEZE' INDIRIMBO YA EV FULGENCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND