RFL
Kigali

Se wa Lady Gaga yasabye abaturage inkunga ingana na $50,000 yo guhemba abakozi ahabwa urw'amenyo

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/03/2020 11:42
0


Muri iki gihe Isi yugarijwe na COVID-19 aho benshi bagizweho ingaruka n'iki cyorezo, umubyeyi (Se) w’umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Lady Gaga yasabye inkunga ingana n’ibihumbi Mirongo itanu {50,000$} by’Amadorari ngo yihembere abakozi be.



Joseph Germanotta, umwe mu babyeyi b’uyu muhanzi, asanzwe ari umushoramari ufite Resitora. iyi Restora ye muri ibi bihe ntabwo iri gufungura imiryango kubera amabwiriza yatanzwe n’ibihugu bitandukanye asaba inzu zihuriramo abantu benshi nka Resitora, utubari n’ibindi bifunga mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.


Se wa Lady Gaga afite resitora ikomeye muri Amerika

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye yaje gusiba kubera amagambo atari meza yabwiwe n’abantu nk'uko byatangajwe na Newsweek, uyu mubyeyi yari yanditse yinginga abantu kumufasha bakamuha amafaranga agahemba abakozi be bari kubaho nabi bigoranye kuko batari gukora akazi muri Resitora yitwa “Joanne Tarattoria”yari ibatunze.

Mu butumwa bwa Germanotta yagize ati “Ndi gukora ibishoboka byose, ariko twafunze Joanne ukwezi kose, dukeneye amafaranga yadufasha guhemba abakozi byadushimisha”.

Germanotta akomeza agira ati “Nk'uko imiryango igikomeje gufungwa abakozi bakeneye ibintu by'ibanze nkekerwa  nk’ubwishingizi, ubukode, amazi n’umuriro mu mazu babamo, gusa nibura 50,000$ byabafasha  bakabona ibyo kurya, ayo kwivuza no kwita ku bana babo mumfashe muyampe”.


Yasabye inkunga y'ibihumbi 50 by'amadorali ahabwa urw'amenyo

Nyuma y’ubu butumwa bamwe mu bantu bamusubije nabi cyane bamwibasira. Mu butumwa bahuriyeho ari benshi bamubwiraga ko yabaza iyo nkunga umukobwa we Lady Gaga w’umuherwe ngo kuko ayo mafaranga kuri we ari ubusa.

Umwe witwa Cat kuri Twitter yagize ati ”Uri umukire kandi n’umukobwa wawe akize birenze urugero, kuki wasaba abandi bantu?”. Undi witwa Cindy Maier nawe yunzemo ati “Kuki utayatse umukobwa wawe ngo agufashe uhembe abakozi? Reka ibyo urimo …”. Hari n’ubundi butumwa bwinshi bwamwibasiye.

Lady Gaga ari mu bahanzikazi bakize ku Isi. Mu mwaka wa 2019, yari afite amafaranga agera kuri Miliyoni 39.5 z’amadorari y'Amerika nk'uko urubuga Forbes rwabitangaje, akaba yaraninjije asaga Milioni 300$ mu kugurisha Album, ibitaramo n’ibindi.


Lady Gaga ari mu bahanzi bakize cyane ku Isi


Lady Gaga hamwe na Se wahawe urw'amenyo

Umwanditsi: David Mayira-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND