RFL
Kigali

USA: Abakristo 10 banduriye Covid-19 mu masengesho kimwe cya 2 cy'abagize itorero bafatwa n'uburwayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/03/2020 1:43
0


Abantu bagera kuri 43 bagize kimwe cya kabiri cy'abitabiriye amateraniro yabaye kuwa 15 Werurwe 2020 muri The Life church of Glenview muri Amerika, bararwaye mu buryo bukomeye ndetse abagera ku 10 basanzwemo icyorezo cya coronavirus.



Aya makuru yatangajwe na Pastor Anthony LoCascio kuri uyu wa Kane aho yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ati "Abantu benshi bararwaye". Yavuze ko we ubwe yafashwe asoje amasengesho. Ati "Umuryango wanjye wose ufite ibimenyetso bimwe". Icyakora arashima Imana ko muri ayo masengesho buri umwe yuzuye Umwuka Wera ibitangaza birakoreka.

Pastor LoCascio w'imyaka 43 y'amavuko yavuze ko abantu nibura 43 muri 80 bari kumwe muri ayo materaniro, bafite ibimenyetso bimwe by'uburwayi. Buri muntu wapimwe Covid-19, bayimusanzemo, gusa ntabwo hapimwe abantu bose. Babiri mu bantu barembye cyane, bari mu bitaro, uwa gatatu abivuyemo.

Nk'uko tubikesha Christian Post, Layna LoCascio umugore wa Pastor LoCascio yavuze ko mbere yo gukora ayo masengesho, babanje gusaba umuntu wese urwaye gusiba akigumira mu rugo. Ati "Ntitwari tuzi ko bizamera gutya". Yasobanuye ko aya masengesho bayakoze mbere y'uko Leta ya Amerika itanga itegeko rihagarika gusengera mu nsengero.

Ati "Twari twatumiye abatumirwa benshi b'abanyamuryango kuko twese twari tuzi ko ari umunsi wa nyuma wo gusenga mbere y'uko insengero zifungwa. Ev Eli Hernandez yatubwirije neza ku kwizera, gusa kuri ubu arembeye mu bitaro aho arwaye umusonga." Yavuze ko atareka kwizera Imana kabone n'ubwo nyina yanduye iki cyorezo ndetse na se akaba atameze neza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND